Porogaramu twifashisha dukoresha interineti zishobora kugaragaza cg gutanga amakuru ajyanye n’aho uherereye mu gihe uzihaye ubwo burenganzira, hari ubwo biba ngombwa ariko buri gihe ntago biba bikenewe ko ayo makuru agaragara  bunyuze kuri websites usura.

Niba wifuza kubihagarika hano turakwereka uburyo bwagufasha.

Twababwiye ku buryo wahagarika igaragazwa ry’aho muherereye kuri windows 10, ariko ntago kuri system yikoreshwa rya mudasobwa ariho honyine hagaragaza aho uherereye.Porogaramu wifashisha ukoresha interineti nazo zishobora gutanga ya makuru ajyanye n’ahantu uherereye mu gihe utigeze ubihagarika.

Mu gihe utifuza guhura nabyo,dore uko wabigenza:

Microsoft Edge

Kubera ko Edge yubakiye kuri Microsoft store Platform, kuyihagarika biroroshye cyane. Fungura Settings kuri mudasobwa yawe, kanda ahanditse Privacy, Uhitemo Location, manuka hasi hahera kuri screen yawe urabona aho bakubwira guhitamo porogaramu yakoresha aho uherereye  “Choose apps that can use your precise location”; Reba ahari Microsoft Edge ushyireho akamenyetso gahakana gukoresha Location

Google Chrome

Kuri Google chrome , kanda kukamenyetso kagaragaza Menu iburyo bw’aho bandika aderesi y’urubuga ushaka. Numara gufungura menu urabona Settings uyifungure irahita ifunguka.

Hasi hahera uraza kubona ahanditse “Show Advanced Settings” urabona kuri Privacy ahanditse “Content settings” harahita hafunguka indi window umanuke uragera ahari Location uhitemo “Do not allow any site to track my location” kanda ahanditse “DONE” ube urabihagaritse.

Mozilla Firefox

Location muri Mozilla iba ihishe muri menu zayo, ushaka kugerayo andika about:config aho wandika aderesi y’urubuga ushaka maze ukande ENTER

Urabona ahanditse “This might void your warranty” ukande ahanditse “I accept the risk” ukomeze.

Andika geo.enabled mu ishakiro (search box) ukande ENTER kuri keyboard yawe. Urahita bakwereka ko GEO ENABLED bivuze ko iraba ifunguye, Kanda Double click kuri mouse yawe maze ubifunge.

Opera

Kuri Opera naho bisa no kuri Chrome. Kanda kuri Menu, Uhitemo Settings, Urahita ubona Ahari Location Uyifunge uhisemo ahanditse “Do not allow any site to track my physical location”

Internet Explorer

Niba ugikoresha internet explorer ushobora guhagarika websites kuba zakoresha amakuru ajyanyen’aho uherereye.  Ubu buryo bwageragejwe kuri Internet Explorer 1.

Fungura Menu ahagana hejuru mu nguni y’iburyo. Hitamo ahanditse “Internet Options” muri window ifungutse kanda ahari “Privacy” urabona ahari “Location” ubifunge ukoresheje “Never allow websites to request your physical location”

Emeza ukanda APPLY na OK.

Ubu nibwo buryo bwagufasha guhagarika websites kumenya cg gutanga amakuru y’aho uherereye.