YouTube ni urubuga rwa Google rwo gusangiriraho amavidewo y’ubwoko bwose ku buntu, abantu batandukanye bakora amashene(channels) atandukanye bakajya basangiza isi amavidewo yabo bakora buri gihe, iyo ukunze shene ushobora kuyikurikira ukanda buto ya Subscribe kuri iyo shene ngo amavidewo mashya basohoye ajye ahita akugeraho ako kanya…

Kuba YouTube ari urubuga rwa google, kimwe n’izindi serivise zose zitangwa na google bisaba ko uba ufite konte ya gmail ya google ngo ubashe kuba washyiraho videwo nshya!

Wakora ibi bikurikira ngo ubashe gushyira videwo kuri YouTube:

  1. Icyambere ukeneye ni ugukora Shene (Channel) yawe kuri YouTube uzajya ushyiriraho amavidewo, Shene ishobora gukorwa hifashishijwe Profile yawe ya Google+ (plus.google.com), profile ya google plus uyihabwa iyo ugikora konte ya gmail nta zindi nzira zigoye zo kuyifunguza bisaba.  cg se hifashishijwe imwe muri paje yawe yo kuri Google+
  2. Google+ ubundi ni urubuga rwa google rwa social network nka Facebook, ushobora guhabwa iyo ufite konte ya gmail, icyo ukora ni ukubanza ukinjira muri konte yawe ya gmail(gmail.com) maze ubundi ugufungura plus.google.com konte yawe ya gmail ikirimo, bahita bakuzanira amabwiriza yo kuzuza ngo uhabwe Profile ya Google+ ako kanya, mu masegonda macye uhita ubisoza.
  3. Hanyuma iyo wamaze gukora Profile ya Google+ ushobora kuyikoramo shene ya YouTube ako kanya, icyo ukora ni ugufungura urubuga rwa YouTube(youtube.com), konte yawe ya gmail ikiri muri browser uba urimo ukoresha, bahita baguha amabwiriza macye cyane yo kuba wakora shene kuri Profile yawe ya Google+ , uhita wemeza gusa ubundi ugahita ubona izina rya profile yawe hejuru iburyo mu nguni kuri YouTube, icyo gihe uba uri gukoresha YouTube nk’iyo shene, uba ubasha kuba washyiraho amavidewo noneho.
  4. Ariko igihe utifuza gukoresha Google+ Profile yawe nka shene ya YouTube, icyo ukora ni ukubanza ukajya kuri profile yawe ya Google+ ugakora paje ukayiha izina wifuza ko shene yawe izaba ifite kuri YouTube. Ufungura plus.google.com , ubundi ukajya ahanditse HOME ugahitamo ahanditse PAGES, maze ugakanda akamenyetso + ko kongeramo indi paje nshya ugahita uyikora.
  5. Iyo umaze gukora paje yawe kuri Google+ ushobora kuyikoresha nka shene ya YouTube na yo, mu gihe ukinjira kuri YouTube na konte yawe ya gmail utarakora shene n’imwe bahita bakubaza niba ushaka kuyikoresha profile yawe ya Google+ cg Imwe muri paje zawe zo kuri Google+ , ubwo uhita uhitamo paje akaba ariyo iba shene yawe yo kuri YouTube.
  6. Iyo wamaze gukora shene kuri YouTube unyuze muri imwe muri izi nzira zavuzwe hejuru, uhita ubona buto yitwa UPLOAD iba iri iruhande rw’izina rya shene yawe hejuru iburyo, akaba ariyo ukanda maze ugashyira videwo yawe yose ushatse kuri YouTube.

Mwadukurikira kuri Shene yacu ya YouTube hano Isange Technology mukanda SUBSCRIBE  nimumara gukora shene yanyu!