Urubuga rukunzwe cyane cyane mu kureberaho amavidewo “youtube.com” ruri kugenda rurushaho guhindura uburyo rugaragara ariko bakomeza kuzanamo udushya twinshi.

Ubu mu isura nshya y’uru rubuga hari kuvugwa cyane kuri Dark theme yiyongereyemo, aho ishobora kwifashishwa cyane cyane mu ijoro igihe umuntu ari gukoresha uru rubuga mu masaha ya nijoro.

Kugira ngo ubashe gukoresha ubwo buryo ubu ibisabwa ni ibi bikurikira:

  • Fungura browser yawe
  • Andikamo “youtube.com/new” ahagenewe kwandikwa aderesi y’urubuga ushaka gusura
  • Harafunguka ipaji igusaba kugerageza ubu buryo bushya, ukande kuri buto yanditseho “TRY IT NOW”
  • baraza kukwereka urubuga rwa youtube rugaragara mu isura nshya.
  • Urasaba kwinjira muri Konti yawe ya Gmail kugira ngo ubashe kwemeza “Dark Mode”
  • Numara kwinjira ukoresheje konti yawe ya Gmail, Kanda ahagaragara ifoto igaragaza ko uri kuri konti yawe ya Youtube hejuru mu ruhande rw’i buryo
  • Manuka urabona ahari “Dark theme” wemeze akamenyetso kariho.

Reba video hano hasi