Uko iterambere rigenda rigera kubantu benshi ni nako rigenda ritwibagiza uko twabagaho cyangwa se uko twakoraga ibintu bimwe na Bimwe mbere yuko iryo koranabuhanga riza. Si igitangaza ko umwana wo muriyi myaka ashobora kuba atazi album photo za kera abantu Baguraga bakabikamo amafoto yabo yabaga ari kurupapuro rwabugenewe. icyo ashobora kuba azi nuko wenda amfoto bayabika muma akadere(frames), kuri mudasobwa(pc),memori kadi(sd card) cyangwa se kuri telefone(phone). igihe runaka yayakenera akayabona Bitagoye.

Ikoranabuhanga rikemura byinshi ariko hari nibibi riba rifite nubwo ibyiza aba aribyo byinshi. kera umuntu yabikaga amafoto ye muri Album akaba atapfa kuyabura ariko wenda yagendaga asaza ntagumane ubushyashya nubwiza yahoranye akiri mashya. cyangwa se Igaterwa nuko nyirayo yayabitse. icyo ikorana buhanga ryaragikemuye ifoto yawe ushobora kuyifotora muri2017, ukazayireba muri 2020 Warayibitse kuri telephone yawe ugasanga igifite bwa bwiza yarifite muri 2017. ariko hariyindi nenge kuyibika kuri phone bifite hari igihe Ushobora kwibeshya ukayisiba utabigambiriye cyangwa se undi muntu watije phone akayisiba ubwo waba ntahandi wayibitse ukaba Urayibuze.

Ariko nkuko mwikoranabuhanga bavuga ko icyo watekereje kiba gishoboka ahubwo ikibazo ari igihe , nibyo warumaze iminsi wibaza Uburyo wagarura amafoto yawe wasibye bifite igisubizo. ubundi imikorere ya telephone za smartphone myinshi ijya kumera nkiya Mudasobwa(computer) za windows ariko icyo bidahuriyeho nuko, mudasobwa za windows zifite recycle-bin ushobora kubonamo ama Files yawe wasibye Utabishakaga, cyangwa se wasibye ariko ushaka kongera gutunga ubundi ukongera ukayagarura . telephone ya Android Ubusanzwe ntigira Iyo recycle-bin.  bivuzeko kugarura amafoto cyangwa amashusho wasibye bisa nibidashiboka gusa birashoboka.

 

Abahanga mugukora ama progaramu ya telephone za android ari nazo zikoreshwa nabantu benshi ugereranyije nizindi telepone bakoze Application(progaramu) ifasha umuntu kugarura amafoto cyangwa amashusho yaba yarigeze gutunga muri phone ye akaza kuyasiba. iyo Application yitwa DISKdigger. 

Icon Ya Diskdigger

Iyi  application iboneka kuri Google playstore hakaba hari ubwoko bubiri bwiyi programu aribwo. Diskdigger pro na Diskdigger. pro Kugirango uyibone usabwa kwishura 2.99$ angana na 2571.4 rwf . hakaba na Diskdigger isanzwe yo wayitungira ubuntu. nyuma yo Kuyikorera install umaze kuyifungura igufasha kugarura amafoto yawe wari warasibye ukongera kuyatunga.

nufungura diskdigger nuko izaba imeze

 

Numara kuyifungura ukanda aho handitse scan iratangira igende igarura amafoto menshi. ariko hari nayo izanamo utarayasibye usanzwe Uyafite . ureba ayo uziko wasibye agakanda kutudomo dutatu  tuyiriho hejuru ubundi ugakanda kuri recover selected files . igahitamo Ububiko ushako ijyamo ubundi ifoto yawe ukaba urayigaruye.

Ikiza cyiyi application irusha izindi nuko idasaba ko telephone yawe iba i rootinze. ikora muri telephone zose yaba i rootinze cyangwa se Ita rootinze. gusa iyo telephone yawe ita rootinze haribyo itagarura, nkama video cyangwa gifs .

NB:  * iyi application ishobora kugarura amafoto wasibye bisanzwe atari ayi wabuze kuko wakoze hard reset .

*Quality(Ubwiza) bwa amafoto bushobora kutaba nkubwifoto yambere gusa sibibi cyane.

*kugirango ugarure video bisaba ko phone iba iri rooted.

Kugirango wirinde gusiba amafoto amafoto yawe burundu. nakugira inama yo gukoresha application yitwa Dumpster . ikora Nka recycle-bin ya telephone z’ android. nukuvuga iyo usibye video cyangwa ifoto mububiko bwa telephone, ihita ijya muri iyi application Wakongera kuyikenera ukajya muriyi application ukayigarura bitakugoye washaka kuyisiba burundu ukajya muri iyi application ukongera Ukayisiba.