mbere yuko ugira igicuruzwa ugurira kuri interineti nko kuri amazon cg Ebay cg alibaba cg ahandi aho ariho hose, usanga kuri CONDITION hariho uko icyo gicuruzwa kimeze bigusobanurira niba ari gishya cg cyarakoreshejweho, gusa akenshi hari igihe utabyitaho kandi biba ari ingirakamaro kuko hari igihe impamvu kiba gifite ibiciro biri hasi cyane ari uko kidakora kandi umucuruzi yarabyanditseho bityo bigusaba kwitonda nta guhubukira kugura utabanje kureba condisiyo y’icyo ugura.

KONDISIYO ZIKUNZE KUGARAGARAHO NI IZI ZIKURIKIRA:

*NEW: iyo handitseho NEW icyo gicuruzwa kiba ari gishya 100% kitarigeze gikoreshwaho na rimwe kandi kigifunitse mu bifunika byacyo by’umwimerere.

*NEW(other): iyo handitseho NEW OTHER icyo gicuruzwa kiba ari gishya ariko kitari mu bipfunyika byacyo cyagakwiriye kubamo nk’amashashi cg amakarito gikwiye kuba kirimo, urugero nka telefone shya ariko idapfunyitse mw’ikarito yayo mvaruganda.

*REFURBISHED: aha ni igihe igicuruzwa kiba cyaragurishijwe ariko umukiriya akakigarura bitewe n’impamvu runaka, wenda yasanze harimo akabazo cg wenda yasanze ataricyo yashakaga kandi yari yarahawe Garanti (Guarantee), icyo gihe akigarurira umucuruzi ubwo umucuruzi agakosoramo amakosa yari arimo niba impamvu cyagaruwe ari ukubera akabazo cyari gifite ubundi Kigasubizwa kw’isoko, ariko icyo gicuruzwa gishobora kugarurirwa umucuruzi atari uko cyari gifite akabazo ahubwo aruko umukiriya wenda yasanze ataricyo yifuzaga, icyo gihe akenshi kiba kikiri gishya nabwo kigasubizwa kw’isoko…. muri macye ibicuruzwa byagaruwe kw’isoko n’umucuruzi yari yarabihayeho umukiriya akabigarura bitewe n’impamvu iyo ariyo yose byaba bigifite ubushya cg ntabwo icyo gihe biba biri REFURBISHED

*USED: aha ni igihe igicuruzwa kiba cyarakoreshejweho hanyuma kikongera kigasubizwa kw’isoko wenda bitewe nuko uwagikoreshaga yagihaze, ibyo bakunze kwiga ocasion.

*FOR PARTS ONLY: aha ni igihe igicuruzwa kiba kidakora, kigashyirwa kw’isoko kugirango ukigura azakoreshe amapiyese y’acyo cg azakikoreshereze mu zindi gahunda ze, bikunze kugurwa n’abatekenisiye.