Isange Technology

BRIDGING THE DIGITAL DIVIDE

IKORANABUHANGA MU RURIMI RWAWE

Gezwaho ikoranabuhanga mu rurimi rwawe, bigufashe kurisobanukirwa kurushaho.

UDUSHYA BURI GIHE

Gezwaho udushya twa buri gihe mw’ikoranabuhanga, ntusigwe inyuma.

NOZA IMIKORERE

Noza imikorere yo mu kazi no mu mibereho bya buri munsi wifashishije ikoranabuhanga

SERIVISE

Gezwaho serivise Z’ikoranabuhanga zigufasha kongera umusaruro mubyo ukora.

Turi Ba nde?

Isange Technology  ifite intego yo gutandukanya umwanya uri hagati y’abantu bakoresha ikoranabuhanga n’abatarikoresha cyane cyane Mu Rwanda, bose bakisanga mu gatebo kamwe k’abafite ubushobozi  bwo gukoresha iryo koranabuhanga.

Dusakaza ubumenyi bw’ikoranabuhanga ndetse tukanabaha n’izindi serivisi z’ikoranabuhanga mwifuza mu rurimi rworoheye buri muntu kumva kugirango twumvikanishe ubusobanuro bw’imikorere y’ikoranabuhanga hatabayeho imbogamizi y’ururimi.  Abadafite ubumenyi buhagije mw’ikoranabuhanga twiyemeje kubafasha ngo nabo bagire ubumenyi bukenewe mu kunoza imikorere yo kwiteza imbere bifashishije ikoranabuhanga kuko igihe tugezemo ni igihe cy’aho Ubumenyi, cyane cyane bw’ikoranabuhanga aribwo buyobora ubukungu n’iterambere by’igihugu icyo aricyo cyose iyo bushyizwe mu mikorere ya buri munsi y’akazi ndetse n’imibereho.

Intego Yacu

Intego yacu ni ugufasha umuryango nyarwanda kwisanga mw’ikoranabuhanga ku kigero kiri hejuru, tubagezaho inyigisho na serivise by’ikoranabuhanga mu rurimi rworoshye kumva.

Imyizerere
  • Muri Isange Technology twizera ko muri iki kinyejana imbaraga zo mu mutwe zikora kurusha imbaraga z’igihagararo.
  • Gukorana ubwenge tubirutisha gukorana imbaraga
Indangagaciro

Indagagaciro zacu ni izi zikurikira:

  • Kunoza umurimo
  • Kubaha abantu bose
  • Kwakirana yombi abatugannye
  • Kwita ku mukiriya nk’umwami
  • Gukorera mu mucyo
Uko Dukora

Muri Isange Technology Twubahiriza igihe cyane, iyo hari igikorwa(projet) tugomba gukoraho, turabanza tukayipangira gahunda z’ibiri bukorwemo, n’igihe buri kimwe kigomba gukorerwa, ubundi tukabishyira mu bikorwa buri kimwe mu gihe cyagenewe.