Ese Wigeze Ugerageza Gukura Amavidewo Kuri YouTube ngo uyabike kuri mudasobwa yawe bikakunanira ukabura uburyo ubigenza?

Kora Ibi bikurikira Ukoresheje Browser yawe ya MOZILLA kugirango ujye ushobora gukura amavidewo kuri YouTube mu buryo bworoshye cyane rwose.

1. Fungura browser yawe ya Mozilla.

2. Kanda kuri MENU ya browser yawe hejuru, ubundi uhitemo “Add-ons”, cyangwa ukande kuri ‘Tools’ ubundi ujye kuri “Add-ons”, cyangwa ukoreshe inzira ya bugufi ukandira rimwe amapesu “Ctrl+Shift+A”

3. Ubundi ukande kuri “Get Add-ons”

4. urebe ahanditse “Search all addons” ubundi wandikemo  “Flash and Video Download”  maze ukande ‘ENTER’ kuri keyboard yawe.—NB: Bigusaba kuba ufitemo interineti muri mudasobwa yawe.

5. uhitemo ‘Add-on’ yitwa gutyo bari buhite bakuzanira ifite agashuso(icon) k’umutuku kanditseho FL.

6. Maze uhite ukanda kuri ‘INSTALL’ imbere y’ako.

7. ubundi nirangiza kujyamo ukande kuri “Restart Browser”, uraba usoje.

NB: usanze iyo addon yarakuwemo ushakemo izindi zikora nka yo ziba zirimo, ariko wensitara.

        UKO BIKORA

1. Fungura YouTube ukine Videwo ushaka yose. hano Youtube

2. Ubundi Urebe Hejuru Iburyo Mu nguni ahantu hari agashushanyo(icon) gashya kajeho gasa ubururu ko gukuraho iyo videwo ugakandeho.

3. Barahita bakwereka Amoko(formats) yose ushobora kubonamo iyo videwo na memory(ubunini bw’ayo) buri bwoko bwafata kuri mudasobwa cg device yawe…. bakunda kuzanamo .mp4, .webm, .3gp n’izindi.
ukeneye iya qualite nziza wafata .mp4 , naho ukeneye intoya cyane ikinika muri phone hafi ya zose wahitamo .3gp

4. Ubundi ukande ku bwoko bwa videwo ukeneye gukuraho, irahita itangira gukurwaho  cg kuba downloaded.

5. Download nirangira, wasanga videwo yawe muri FOLDER yitwa “DOWNLOADS” muri mudasobwa yawe. akenshi ziza zanditseho ‘videoplayback’ nabyo ntacyo bitwaye. ushaka wahita unayita irindi zina wifuza.