iyi ni inkuru nziza ku muntu ukoresha internet buri munsi, cyangwa ku bantu bakora imbuga za interineti.

brotli ni iki?

brotli ni  Data Compression Algorithm (ku muntu utazi data compression icyaricyo, ni uburyo bukoreshwa mu gufata data bakazikorera icyo nakwita nko kuzitsindagira kugirango zigabanye umwanya cyangwa espace zafataga cyangwa zari zibitsweho, no kugirango bigabanye umwanya n’ingano ya network byari kuza gufata nibajya kubyohereza kuri interineti ),  bigatuma byihuta mugihe babyohereje kuri internet kuko biba ari bito mu ngano.

Nkuko wabisanga kuri page yayo ya wikipedia, brotli yakozwe n’abagabo babiri  Jyrki Alakuijala na  Zoltán Szabadka mumwaka wa 2015 ikaba ikoreshwa mukongera umuvuduko wihererekanya ry’imbuga za internet muri za  browser.  ikaba imaze kuba supported cg kwemerwa muri browser nyinshi zikoreshwa cyane nka za  Chrome, Firefox, Opera, Safari, Edge n’izindi.

gusa kuba compression algorthim iba yihutisha ibintu, na none ntiwakwirengagiza ko uko internet igenda itera imbere ari na ko igenda  inyuzwaho ibintu biremereye cyane, twavuga nk’amavidewo cyangwa amafoto aba yarafotowe na zacamera za rutura aba aremereye, na byo bituma internet yawe itihuta cyane nk’uko warubiteganyije.

ku bantu bakora  imbuga za internet bo bamenya ko imaze kuba supported muri webservers zigera muri enye zose arizo Appache, nginx, IIS na node.js  kandi hafi 90% izi nizo server zikoreshwa kuri interineti, nubwo hari n’izindi.

brotli kandi ni open source (nukuvuga ko iyo software cg ikindi kintu kigizwe open source ni uko uwariwe wese ubishaka yagifataho kopi  akongeramo ibindi uko abyifuza cyangwa agakuramo ibyo atifuza nta tegeko rimuhan (No copyright)).  ushaka code za brotli wazikura kuri konti ya google kuri  github  cg ugakanda aha

brotli ikaba ije kw’isoko mu gihe iyitwa gzip yari imaze igihe ariyo ikoreshwa cyane, gusa yo izana ubushobozi bukomeye cyane kurusha gzip