Abantu bakunze kureba website zitandukanye bakibaza aho zungukira, cyane cyane izitanga serivise z’ubuntu abantu bakoresha ntacyo bishyuye, ariko mubyukuri website  zungukira ahantu henshi hatandukanye, ndetse hakozwe ijanisha usanga inyinshi zinjiza amafaranga menshi kurusha Business zisanzwe, mu bakire bambere 20 kw’isi wasangamo abazamuwe cyane na website zabo, urugero Mark Zuckerberg wa Facebook.com aherutse gushyirwa ku mwanya wa 11 mu bakire bo kw’isi, Jeph bezos wa amazon.com nawe aherutse kuza ku mwanya wa gatatu, Jack Ma wa alibaba.com nawe aherutse kuza muri 20 ba mbere, n’abandi benshi batandukanye. None wakwibaza uburyo  website zabo zaba zibinjiriza! Reka turebe urutonde rwa bimwe na bimwe byinjiriza imbuga nkoranyambaga zo kuri interineti.

  1. KWAMAMAZA

Imbuga nyinshi zo kuri interineti zungukira mu kwamamaza cyane, cyane cyane iz’ibinyamakuru nka igihe.com, ndetse n’izindi zose nka Facebook.com, Google.com, n’zindi nyinshi. Hari uburyo bwinshi bukoreshwa mu kwamamaza kuri interineti. Harimo nko gufata information z’abantu ubundi ukazikoresha mu kubamamazaho ibintu ukurikije uburyo bakoresha interineti: urugero hakurikijwe imbuga basura. Nka google ikareba ibyo ushakisha muri google cyane, ubundi ikakwamamazaho ibindi bijyanye nabyo ku ruhande no hasi bya company ziba zayishyuye ngo izamamarize, ndetse no ku mbuga z’abandi bose bari kuri interineti bakoresha serivise yayo ya Adsense. Cyangwa Facebook ikareba imyirondoro yawe, ibyo ukunda n’ibikwerekeye byose, ndetse nibyo ukunda gushakisha kuri interineti, ubundi ikajya ikunyuzaho amakuru y’ababa bayikoresheje mu kwamamaza, ndetse n’izindi mbuga nyinshi zisurwa cyane zirabikora, usanga izisurwa cyane ahambere zungukira ari mu matangazo(Ads). Urugero amafaranga yose google yinjiza mubyo ikora byose, 97% yose aturuka muri Adverts.

Ufite urubuga rwawe rusurwa cyane ushobora no kujya wishakira abakiriya wamamariza, urugero nka MTN, bakajya bakwishyura buri kwezi. Icyo bitaho cyane ni Traffic cg  umubare w’abantu basura urubuga rwawe nka buri kwezi kugirango mukorane. Iyo urubuga rwawe rusurwa n’abantu benshi iyo kompanyi ikeneye, icyo gihe wabamamaza ku rubuga rwawe ukishyurwa. ingero z’imbuga zibikora cyane mu Rwanda ni igihe.com, inyarwanda.com, n’izindi.

Ndetse wanakwamamaza kuri website yawe ukoresheje uburyo bwa cost per click (CPC) cg Cost per impression(CPM) butangwa na system za adservers nka google adsense, ku buryo iyo umuntu asuye urubuga rwawe asangaho amatangazo ya google atandukanye iba yahawe na companies, yayakandaho google igahita ikubarira amafaranga ako kanya, uburyo bwa CPC bwa google bwitwa Adsense , hari n’izindi nyinshi nkayo, urugero iyo bakunda gukoresha ni nka Infolinks, ads.sobanuka.com . Izi serivise zikunda gukoreshwa n’abantu bandika inyandiko buri munsi kuri blog zabo, ariko n’imbuga zindi nka igihe.com zirayikoresha. Zitanga space ku mbuga zabo, ubundi adservers zikoherezaho amatangazo ya company zitandukanye.

Si ibyo gusa kuko Ushobora no kwamamaza ukoresheje lisiti ya imeyili, ukaba ufite lisiti nini cyane ya imeyili (Email List) z’abantu biyandikishije ku rubuga rwawe, ukajya uboherereza amakuru n’amatangazo atandukanye kuri imeyili zabo ako kanya, hanyuma uwo ubikorera akajya akwishyura uko mwakumvikana, cg se ukanabikoresha wiyamamariza serivise zawe.

Hari n’ubundi buryo bwinshi cyane wakoresha wungukira mu kwamamaza kuri website yawe, ukajya uha abantu uruhushya rwo gusura urubuga rwawe ku buntu, ariko ukishyurwa nabifuza kwamamaza ngo ubagereze ibyo bashaka kwamamaza ku bantu basura urubuga rwawe.

2. GUCURUZA IMYIRONDORO Y’ABANTU KU BAMAMAZA

Hari izindi mbuga zitajya zamamaza ku bazisura na gato, kuko hari igihe amatangazo abangamira abantu basuye urubuga, zo zitanga serivise kuri interineti ku buntu, ndetse zikanemerera abazisura kuzikoresha uko bashaka ku buntu ntacyo babaca, ndetse batanabamamazaho ikintu na kimwe. Gusa izi mbuga icyo zikora ni ugucuruza profiles cg imyirondoro y’abakiriya bazo bazisura ku bigo bishaka kwamamaza, hanyuma ibyo bigo akaba aribyo bikwamamazaho. Izi mbuga akenshi usanga ari imbuga zidaharanira inyungu cg imbuga za leta, n’izindi, zitakwamamazaho ako kanya uko uzisuye ubwazo, ariko zikabika imyirondoro yawe akaba ariyo zigurisha kubayifuza; akenshi baba babyanditse mu Byitonderwa n’Amabwirizwa (Terms & Conditions) kuburyo ubikora ubizi, babikoze batabikumenyesheje byaba ari amakosa bahanirwa bitewe n’igihugu ubamo.

3. GUCURUZA SERIVISE N’IBICURUZWA

Imbuga nyinshi ndetse usanga zinafite amaserivise n’ibicuruzwa zitanga ku bakiriya bazo, uyisuye wese akaba yagura serivise cg igicuruzwa, urwo rubuga akaba aribwo rubinjiriza amafaranga. Imbuga nk’izi akenshi usanga ari imbuga za Kompanyi zisanzwe zifite aderesi zikoreramo zitanga izo serivise, urugero nka mtn.co.rw MTN iyikoresha icuruza Amaserivise n’amatelefone byabo bifashishije urubuga rwabo. na Microsoft ikoresha urubuga rwayo microsoft.com icuruza Amaporogarame yayo, Mudasobwa, Amatelefone n’ibindi. Samsung igakoresha urubuga rwabo rwa samsung.com bacuruza telefone, Mudasobwa, Amaporogarame n’ibindi samsung icuruza.

4. GUTANGIRA SERIVISE KURI INTERINETI

Imbuga zikorera amafaranga menshi usanga ari imbuga zitangira serivise kuri interineti arizo bakunze kwita ( Web Applications ), kuko zorohereza abantu kwakira serivise biboroheye, aho kugirango ujye kuri office uhabwe serivise, website ubwayo ikwihera serivise ako kanya ntamuntu ugiyemo hagati. Ubundi bakakira amafaranga ya serivise urubuga rwabo rutanga biyicariye. Urugero rw’izo mbuga harimo

5. GUCURURIZA ABANDI IBICURUZWA N’AMASERIVISE

Abacuruza amaserivise n’ibicuruzwa bakunze gutanga komisiyo ku muntu ubazanira umukiriya, ushobora kubamamariza cg ukabacururiza serivise n’ibicuruzwa byabo ku rubuga rwawe ubundi ukajya uhabwa komisiyo igihe cyose umuntu aguze serivise zabo anyuze ku rubuga rwawe. Iyo gahunda yo gucururiza abandi serivise zabo ugahabwa komisiyo yitwa affiliate marketing, ikoreshwa cyane n’imbuga zifite abakiriya benshi. urugero iyo ucururije amazon.com igicuruzwa cyabo binyuze ku rubuga rwawe baguha 10%. Iyo uzaniye payoneer.com umukiriya mushya ufunguza konti ku rubuga rwabo baguha amadorari 25$ kuri buri muntu uzanye. Iyo ucururije Ipage.com package zabo zitandukanye baguha komisiyo zisaga hagati ya 50$ – 200$ bitewe nibyo wacuruje. Iyo ucururije sobanuka.com isomo uhabwa 20% ya commission y’isomo baguze ryose. Ndetse hari n’izindi gahunda za affiliate marketing nyinshi zitangwa n’izindi mbuga zitandukanye. Inyinshi wazisanga kuri affiliate platforms nka linkshare.com, cj.com, n’izindi.

6. GUCURUZA UBUNYAMURYANGO

Hari n’imbuga zicuruza ubunyamuryango (Memberships), ku buryo kugirango ubashe kuba wasoma ibiriho cg kuba wafata ibiriho bigusaba kuba uri umunyamuryango(member) wurwo rubuga, kandi kuba umunyamuryango bikaba byishyurwa amafaranga runaka.

7. GUCURUZA URUBUGA

Ndetse niyo ushatse ushobora gukora urubuga rutanga serivise nziza warangiza ukarugurisha ku masoko acururizwaho imbuga nka flippa.com, sedo.com , iyo ari urubuga rwiza ushobora kubonaho umukiriya uguha amafaranga menshi wakoramo ibindi, cg ugakoramo urundi rubuga. Ndetse unashatse wanacuruza urubuga usanzwe ukoresha rwari rusanzwe rukwinjiriza bitewe nuko utajya urubonera umwanya kandi hari uwarubyaza umusaruro kukurusha. Abantu bo kuri ayo masoko agura imbuga akenshi usanga bakunda kugura imbuga zari zisanzwe zinjiza amafaranga, kurusha uko bagura imbuga nshya.

NDETSE HARI N’UBUNDI BURYO BWINSHI WEBSITE ZISHOBORA KUKUNGUKAMO. WIFUZA KUBAKISHA URUBUGA RWAWE KURI INTERINETI URWO ARIRWO RWOSE NAWE TWABIGUFASHAMO. KANDA  HANO UREBE IYO SERIVISE YACU YO KUBAKA IMBUGA: KUBAKA URUBUGA