Ukeneye Guhaha ibyo wifuza byose kw’isoko mpuzamahanga rya Ebay wakurikiza izi ntambwe zikurikira

1.Fungura urubuga www.ebay.com
2.Funguzamo konte niba ntayo ufitemo, ukande ahanditse “REGISTER“.
3.naho niba usanzwe ufitemo konte ukande ahari “SIGN IN” winjire muri konte yawe.
4.noneho uhite ukanda kw’izina ry’awe hejuru ukande ahanditse ‘Account settings
5.Urebe ahanditse “Addresses” uhakande kugirango wongeremo aderese ushaka ko bazajya boherezaho ibyo uzajya uba uguze.
6.uhite ukanda kuri “add new address“,cg View all addresses, noneho ukande kuri “add a new address
7.Numara kwinjizamo address ukeneye ko bazajya bakohererezaho ibyo uzaba uguze uhite ukanda kuri button ya “Add new address
8.Noneho uhite ujya kuri SEARCH ushakisheho icyo ushaka guhaha cyose, ukande kuri icyo kintu nurangiza ushyiremo umubare w’ibyo ushaka kugura.
9.uhite ukanda kuri ‘BUY IT NOW
10.noneho kuri payment ushyireho uburyo bwo kwishyura nka (Mastercard, cg PAYPAL cg Skrill)
11: barahita bakwereka ibiciro by’ayo wishyura yose nay’iticye arimo byose hamwe(Price+Shipping Fee)
13:Ubundi uhite ukanda kuri “PAY NOW
14.Uhite ukanda kuri CONTINUE numara kubona TOTAL yayo ugomba gutanga. ukande Continue wemeze.
15.Uhitemo uburyo bwo kwishyura ibicuruzwa wahisemo, Niba washyizeho kwishyura ukoresheje uburyo bwa PAYPAL barahita baguha aho gushyira konte yawe ubundi uyishyiremo wishyure ube urarangije utegereze ko ibyo waguze bizakugeraho kuri aderese uba watanze.

Wifuza kwiga guhahira kuri EBAY.COM mu buryo bwimbitse bwa videwo wakwiyandikisha kuri aya mahugurwa yo kuri sobanuka.com : Buy and Sell on Ebay with Paypalndetse wanareberaho amasomo abanza ku buntu mbere yuko wiyandikishaho.