Bikunze kuba bikenewe cyane ko wohereza document, ikagera kuwo yagenewe imeze neza nkuko wayiteguye
Ibikenewe:
•kuba ugira email, warayafinguje kandi ishobora kwakira no koherereza
•Kugira document wabitse kuri mudasobwa yawe.
Kurikiranya intambwe zikurikira:
Intambwe ya 1: Injira muri email yawe wafunguje (Log In).
Intambwe ya 2: Ukande Compose. Ushobora no kujya kuri email wakiriye ukayifungura ugakanda incuro ebyiri ahanditse Reply ubikora iyo ushaka gusubiza umuntu wakwandikiye.
Intambwe ya 3: Hazafunguka aho wakwandikira umuntu, andikamo email y`umuntu ushaka kwandikira ahanditse ‘To:’ Nyuma wandike impamvu itumye umwandikira (Gusuhuza) ahanditse ‘Subject’ Hasi yaho wandike ubutumwa wamugeneye.
Intambwe ya 4: Ukande hasi ahari akantu gakurikira ka “attachment”
Intambwe ya 5: Ukimara gukandaho, uzahita utangira ushaka (browse) aho wabitse ya document yawe muri mudasobwa kugeza ubwo uyibonye, nuyibona uzayikandeho hafunguke idirishya ukande ahanditse open , ibi bizatuma ya document yawe ijya muri ya email wandikaga..
Intambwe ya 6: Uzamenya niba ya document yawe yagiye muri email wandikaga, iyo yagiyeho ubibona mu ibara ry’ubururu ifite rya zina yitwaga kuri mudasobwa.
Intambwe ya 7: Niba ushaka koherereza indi document icyarimwe kurikiza ibyo wakoze ku Intambwe ya 4 niya 5.
Intambwe ya 8: Numara kugenzura ko ibyo ushaka kubwira uwo wandikiraga wabitunganyije neza (Wanditse neza email ye, impamvu, ibigize email na ya document ko wayishyizemo), Ukande Send.
izo ntambwe zose kandi zigaragarira no kuriyo foto iri haruguru.