Hari igihe uba uri ahantu, wacana WIFI kuri telefone yawe cyangwa mudasobwa ukabona bakuzaniyemo iyitwa “MTN Hotspot” kandi itarimo code.  DORE UBURYO WAYIKORESHAMO

1. Fungura/Cana telefone yawe irimo SimCard ya MTN maze wandikemo *346# ubundi ukande kuri ‘YES’

2. winjizemo ijambo cyangwa umubare w’ibanga wawe(PASSWORD) ahabugenewe handitse PASSWORD:..

3. ubundi ujye ukoresha iyo nimero ya simcard iri muri telefone n’iyo password uba washizemo kugirango ushobore gukoresha wireless ya MTN Hotspot kuri mudasobwa cg ku bindi bikoresho bifata WIFI nka telefone, biturutse kuri simcard yawe, Amafaranga akajya agenda aturutse kuri simcard yawe…….

UKO BIKORA

1. Cana Wi-Fi yawe aho ushaka gukoreshaho iyo MTN Hotspot kugirango ubashe gufata wireless connetion

2. ubundi urebe kuri list ya Wireless Connections zihari zose, uhitemo iya MTN Hotspot ukande CONNECT.

3. Nimara kuyifata, uhite ufungura Browser yawe ubundi wandikemo ibi bikurikira https://hotspot.mtn.co.rw/Portal/?AP=MT&MT_Error=  cg se ukande hano gusa MTN HOTSPOT

4. nuko aho bagusaba ‘username’ wandikemo nimero ya simcard wandikishije muri mtn hotspot…..ariko muri ubu buryo ‘2507888888’ itangizwa na 250 gutyo. ubundi aho bagusaba password ushyiremo ya password wahisemo kuri telefone

5. Ubundi ukande kuri ‘CONNECT’, birahita bikunda. niba ufiteho airtime kuri simcard, urahita utangira gukoresha interineti ako kanya… kandi akarusho ka hotspot ni uko amafaranga agenda gahoro inshuro ebyiri kurusha uko bisanzwe ukoresheje airtime muri modem cg telefone bisanzwe.