Ku bantu bakiri mu mashuri, yaba abanza, ayisumbuye cg aya kaminuza usanga abenshi batajya bibuka gukurikiza gahunda z’amasomo yabo neza uko bikwiye, wenda ukaba utazi neza ibyo muziga umunsi w’ejo, ukaba utibuka ko ejo mufite test cg quiz, n’ibindi….Koresha agaprogramme gato kitwa “TIMETABLE” muri telefone yawe cg Tablet ujye ubasha kugendana na gahunda z’amasomo yawe zose mu ntoki aho uri hose, ku buryo wajya wibutswa gukora assignment zawe habura iminsi nk’irindwi ngo muzitange, ndetse ukajya uhora wibutswa kugeza igihe uyikoreye, ukajya umenyeshwa iminsi isigaye ngo ibizami bigere, ndetse n’igihe buri kimwe zikakorerwa bikagufasha kwitegura igihe kitaragusiga, N’ibindi byinshi.

ako gaprogramme wagasanga kuri Google Playstore hano https://play.google.com/store/apps/details?id=com.gabrielittner.timetable cg ujye kuri google playstore wandikemo “TIMETABLE” irahita iza ako kanya. No kuri Apple Store wayihasanga ubaye ukoresha ios muri iphone cg ipad.

IBYIZA BY’IYO PROGRAMME

  • Ushobora gushyiramo amasomo yose ushatse n’ibijyanye na yo byose: Nk’amasaha yigirwaho, umwarimu uyigisha, iminsi yigwaho, ibizami cg amatest murifiteho n’igihe biri, n’ibindi byinshi cyane bireba isomo ryose. (Lesson Management)
  • Ibika gahunda zawe zose kuri konte yawe ya Gmail ku buryo wazirebera no ku zindi telefone , cg no kuri Tablet yawe (Syncronization)
  • Ikwibutsa amasaha ugomba kwigiraho habura nk’iminota 30 cg ikindi gihe ushatse, ngo amasomo atangire. (Reminder)
  • Iyo amasaha yo kwiga ageze telefone yishyira muri “MUTE” / “SILENCE” ako kanya, kwiga byarangira ikongera ikikuramo ntacyo ukoze. Kugirango bikurinde gusakuriza abiga igihe uri mw’ishuri. (Auto-Mute)
  • Ikwibutsa buri munsi ibihe by’ibizami n’amateste iyo byegereje.
  • Ushobora gusangiza Gahunda zawe n’abandi mwigana ku buryo mwajya musangira amagahunda, mwaba mufite examen abandi bakayishyira kuri timetable yabo nawe bigahita byishyiramo ku yawe ako kanya ntacyo ukoze. (Ibi Class moniter ashobora kubikora agasangiza gahunda zose yapanze ku bandi banyeshuri bose muri apps zabo).
  • Ushyiramo igihe cy’ibiruhuko ku buryo iyo habaye ikiruhuko cg kegereje ihita ibikumenyesha habura iminsi bikagufasha kubyitegura hakiri kare.
  • Ifite widget ku buryo uyishyira kuri Homescreen yawe ukajya ureba gahunda ziri imbere utiriwe ufungura app
  • Ifata umwanya muto kuri telefone [3MB]

IBIBI BY’IYO PROGRAME

  • Syncronization: Ikibi cy’iyo programme ni uko idafite web application ku buryo warebera data zawe muri browser aho ugeze hose kuri mudasobwa, nubwo ikora backup ya data zawe kuri konte yawe ya gmail.
  • Sharing: Gusangira gahunda n’abandi nabyo ntibyoroshye kubitahura, kandi bisaba ko buri umwe aba azi gukoresha iyo app neza ngo abashe kwakira izo data uba umusangije.
  • Cross-platform: Ntabwo wayikoresha kuri platform nyinshi nko kuri windows phones, kuri mudasobwa, kuri linux n’ahandi ushobora gukenera ko iba ihari icyarimwe hose. Wayikoresha kuri android na ios gusa.

 

Ndetse ikora n’ibindi byinshi cyane, yishyiremo uyikoreshe, aho uyikeneyeho ubufasha utwandikire kuri comment hano tugufashe.
Kanda *share* ubisangize n’inshuti zawe, nazo zigire gahunda mu masomo.