Akenshi iyo ucanye mudasobwa yawe ishobora kuba itinda kwaka, mbese ikaka ariko ikaranginza kwaka neza itinze kuberako hari amaporogarame amwe n’amwe ahita yifungura iyo ucyatsa mudasobwa yawe nka(skype,messenger,idm etc……) kandi akifungura udakeneye kuyakoresha muri ako kanya mu byukuri.

Icyo ushobora gukora kugirango ayo maporogarame ntazongere kwifungura utabishaka buri uko wakije mudasobwa bikayitinza kwaka.

1:
Kanda kuri “Start” ubundi ufungure  “RUN” …cyangwa se ukoreshe inzira ya bugufi(shortcut) ukanze ku pesu(button) iriho akabendera ka windows hamwe na buto ya ‘R‘ icyarimwe..mbese windows flag+R ..

2.
Andika “msconfig” muri run utumenyetso “” tutariho….ubundi ukande ENTER kuri Keyboard.

3.
Uhite ukanda kuri menu ya “Startup” hejuru…ubundi­ ugende ukuraho utwemezo kuri buri porogarame udakeneye ko izajya itangira uko wakije mudasobwa….
WITONDE UDAFUNGIRA POROGARAME Z’INGEZI CYANE ZA SYSTEM YA MUDASOBWA YAWE, NK’AMAJWI, BLUETOOTH N’IBINDI MUDASOBWA IKENERA GUKORESHA MUGUKORA NEZA. UFUNGIRE IZO UZI NEZA KO UDAKENEYE.

4.
Nurangiza ukande “OK”……

5.
Ukande kuri “restart” mudasobwa yawe itangire….

6.
nimara kwaka ushyire akemezo ahanditse “Don’t show this message at startup again“…

7.
Ubundi Ukande “OK” ube urarangije…

 

VIDEWO