Niba ukoresha facebook cyane usoma  comments ku mapage ahuriraho abantu benshi, ushobora kuba atari ubwa mbere ubonye iyi nyoni (ku bantu bakoresha application  ya facebook imwe nini muri telephone cyangwa browser nini nibo babasha kubona iyi nyoni, kuko ubu ngubu utu browser duto bakunda kwita mini browser tutayerekana ). iyi nyoni imaze igihe iri guca ibintu kuri facebook.

Trash Dove Yadutse ite?

trash dove yakozwe n’umunyabugeni  witwa Syd Weiler, nk’agasticker gasanzwe.  (agasticker ni utu tumenyetso dukunda gukoresha cyane iyo turi kwandika ubutumwa cyane cyane kuri za whatsapp

   utu turi mudu stickers dukoreshwa cyane kw’isi

Syd weiler

nkuko ikinyamakuru Mashable  kibitangaza uyu Syd weiler avuga ko gushushanya iyi nyoni yabikoze igihe yari ari muri Minneapolis (umwe mu migi yo muri leta ya Minnesota muri leta zunze ubumwe z’amerika)  aho yari yicaye hari izi nyoni  zishaka ibyo zirya, aza kuzitegereza arazishushanya maze utwo dusticker  adushyira kuri store ya Apple, kuko nawe ushobora gukora agasticker ukagashyira kuri store, abantu bagakunda bakajya bagakoresha.

iyi sticker facebook yaje kuyishyira muri stickers abayikoresha bahitamo.  ihita ikundwa cyane muri Thailand  kuko iyi nyoni yitwa “nok” mugi thailand,  ikaba binasobanura umuntu uri wenyine udafite umukunzi.