Wowe ukoresha android wifuza ko uko uyikoresha byakoroha ku buryo icyo ushaka uhita ugikora ako kanya, ariko bituma hari ibintu byinshi utamenya kuri smartphone. Ubundi kera hakorwa mudasobwa za mbere byari bigoye ko umuntu wese ubonetse yakoresha mudasobwa kuko byasabaga ubumenyi buhanitse, ariko uko imyaka ishira hagiye hakorwa uburyo umuntu byibuze ushobora gusoma yakoresha mudasobwa, aho bigeze ubu nutazi gusoma neza yakoresha mudasobwa akurikira utumenyetso. Ariko uko byoroha gukoresha mudasobwa ni nako ubumenyi kuri mudasobwa bugenda bugabanuka.

Android ni operating system yakozwe barebeye cyangwa bifashishije indi operating system yitwa Linux. Linux ni operating system yakozwe na Linus Torvalds, isohoka muri 1991, ubundi ikaba ikoreshwa n’abantu bafatwa nk’abafite ubumenyi runaka bwisumbuye kuri mudasobwa, ubusanzwe muri Linux habamo interface cg programme yitwa terminal , icyo terminal ikora, ni uko wandikamo ama commandes,ubundi wakanda enter igakora icyo iyo command ivuga (executing), rero nkuko byavuzwe haruguru ko Android ari Linux based operating system, hari ibyo ihuriyeho na linux muri ibyo harimo na terminal.

Ubusanzwe iyo uguze Android yawe ntago usangamo terminal, bitandukanye nuko bigenda kuri Linux ho uyisangamo. Ariko hari uburyo wayishyira muri Android yawe.

NB: ugomba kuba ufite phone iri rooted

Nyuma yo ku rooting phone yawe urajya muri Google playstore ushake app yitwa terminal emulator, niba ukoresha KitKat Android 4.4 cyangwa iri munsi yaho. Niba ufite Android ya lollipop 5.0 kuzamura ushake termux, impamvu lollipop bashaka termux nuko hari utuntu twinshi ifite terminal emulator idafite kandi ntago termux ijya muri KitKat kumanura. Numara gukora install ukoreshe izi commands.

. SU : iyi command iguha uburenganzira bwo gukorera muri root (root permission)

. LS : iyi command ikwereka ibintu byose biri gukora kuri telephone yawe

. Date :iyi command ikwereka itariki n’isaha

Ushaka izindi commands zikora ibindi, reba iyi video ikurikira.