Niba ufite telefone cg Tablet cg ikindi kintu cyose gikorera kuri system ya Android, ushobora kuba waragerageje gukuraho(download) amavidewo bikanga, Kurikiza aya mabwiriza ubikore

Niba wifuza gukura videwo kuri youtube wifashishije telefone yawe bikunze kugorana cyane, kuko programme zose zabaga kuri Google Playstore zakuraga amashusho agenda kuri youtube zose zarahagaritswe, gusa hari uburyo ushobora kubigenza bitakugoye ukoresheje bumwe muri ubu buryo bubiri,

  • Fata programme yitwa Tubemate hano: http://tubemate.net/ ubundi uyensitare muri telefone yawe, uyifungure uhitemo YOUTUBE cg wandikemo urundi rubuga rw’amavidewo wifuza urwo arirwo rwose, urufunguriremo, hanyuma ukine video wifuza urahita ubona uburyo bwo kuyifata ukanze kuri Buto(button) isa icyatsi iri buhite iza hejuru, hanyuma uhitemo ubwoko bwa videwo ushaka ukandeho uyikureho ako kanya, irahita iza ijye muri folder yitwa VIDEOS muri telefone yawe ujye uyireba igihe ushakiye. ( Wifuza kuyifata mu buryo bwihuse wakanda HANOTUBEMATE, ariko wifuza verisiyo igezweho wasura urubuga rwa tubemate.net )
  • Uburyo bwa kabiri ni ugusura urubuga rwa videoder.net , ugafataho porogarame ya videoder ukanze kuri “Download Now“, ubundi ukayensitara muri telefone yawe, yamara kugeramo ukayifungura ugakanda kuri “Search” ugashakisha icyo ukeneye cg ugakanda kuri “Browse” ukinjira mu rubuga rwa videwo rwose wifuza, Iyo umaze kubona videwo wifuza uhita uyikandaho ukabona amoko yayo yose munsi y’ijambo “DOWNLOAD LINKS” hariho na capasite yayo (uburyo ingana), urugero: 10MB, ugahitamo iyo ushaka ukayikandaho, ukiyikandaho ihita itangira kujya kuri telefone yawe ako kanya (ndetse iyo ushatse ubwoko bwa audio ukanda kuri .MP3), bihita byibika muri folder yitwa “videoder” kuri memwari ya telefone yawe akaba ariho uzajya uyikinira igihe cyose ubishatse.( Wifuza kuyifata mu buryo bwihuse wakanda HANO VIDEODER, ariko wifuza verisiyo igezweho wasura urubuga rwa videoder.net )