Five to Five Hotel

Niba wifuza gukoresha Whatsapp kuri mudasobwa mu buryo bworoshye nta kintu na kimwe wenyitaye.

1. Fungura browser yo kuri mudasobwa yawe e.g. Mozilla, Chrome…..usure urubuga web.whatsapp.com

2. Maze ufungure Whatsapp kuri telefone yawe ukande kuri “MENU” ya telefone yawe urebe ahanditse “Whatsapp Web” uhakande.

3. Barahita bakuzanira QR Scanner yo guscanna QR Code uri bube usanze kuri urwo rubuga.

4. Ubundi uyiringanize neza na QR CODE iba irimo uturongo twinshi tw’umukara kuri browser yawe ya mudasobwa….ukoresheje camera ya telefone yawe.

5. ugumisheho kugeza igihe whatsapp ya telefone yawe igiriye muri browser, bihita byikora ako kanya ugatangira kuyikoresha kuri mudasobwa nta kibazo.


NB: Telefone na mudasobwa byose bigomba kuba birimo Internet icyarimwe kugirango bikore.