Abantu benshi bakoresha telefone zirimo Systeme ya android usanga bafite na modem ya internet kuri mudasobwa, kandi mu by’ukuri bashobora gukoresha Internet iturutse kuri telefone y’abo mu buryo bworoshye cyane ntacyo bacometse na mba, ikajya isakaza interineti kuri za mudasobwa ziri hafi aho hamwe n’ibindi bikoresho byose bifata Wireless connection biri hafi aho nka(Tablets,Ipad,Ipod, Smart Phones, Phones nka nokia e71 etc….)

Ku bakoresha Telefone za android(jellybean), mukore ibi bikurikira Mubashe gukora Wi-Fi Hotspot yanyu Ngendanwa

1.Settings

2.More settings

3.Tethering and portable hotspot

4.Portable WI-FI Hotspot

5.Configure

6.ubundi ahari “Network SSID”, Mwandikemo izina mushaka guha Wireless hotspot yanyu….urugero “Kigali” cg indi mushaka.

7.ahari ‘security’ muhitemo  “open” niba mudashaka gukoresha ijambobanga(password) kuri iyo wireless hotspot yanyu muba mugiye gukora…. naho niba mushaka gukoresha ijambobanga muhitemo “WPA PSK”. cyangwa se “WPA2 PSK”

8.niba mwahisemo gukoresha ijambobanga (wpa psk), muhite mureba ahanditse “password” ubundi mwandikemo ijambobanga mw’ifuza….urugero (ikijumba1234567)

9.ubundi mukande kuri “save” mube murangije gukora Wireless hotspot yanyu ngendanwa.

UKO BIKORA

10.Mushaka kuyicana musubire inyuma muri “Tethering and portable hotspot” ubundi hamwe hari “Portable WI-FI hotspot” murahabona aka button imbere kuri iyo option…mugakoreho mube murayicanye. izindi machine zose zifata wireless ziri hafi aho zirahita ziyibona ako kanya.

11.Ushaka kuyizimya, wongere ukande kuri ako ka button wakoresheje uyicana irahita izima…..abe ariho uzajya uyicanira, unayizimiriza bitewe n’igihe ushaka kuyikoreshereza.

Naho kuyikoresha ujye kuri machine cg phone, Tablet ushaka kuyikoreshaho ucane wireless yawe ubundi irahita iyibona ako kanya,urugero nk’uko twayikoresheje dukora iyitwa ‘Kigali’, urahita uyibona kuri mudasobwa yawe ifite izina wayise. kubahisemo ijambobanga,urugero(ikijumba1234567) muwushyiremo nibawubabaza ubundi mukande kuri ‘CONNECT’ Mwizihirwe.

No ku yandi matelefone agezweho nka za iphone ibi wabikora, ukoresheje option ya hotspot iba iri muri settings.

VIDEWO