Biragoye kubona umuntu udakoresha Google, abantu benshi bakoresha iyo bari gushakira ikintu kuri interineti. ndetse benshi bazi ko ariyo website yoroshye gukoresha kuko ari ukwandika ijambo ushaka ugakanda ENTER!

Mu mikoreshereze myiza ya Google, ntabwo gushaka ikintu kuri Google ari ukwandikamo ijambo cg interuro ngo ukande ENTER. Wowe, ni wowe uba uzi icyo uri gushaka, ni nawe ugomba gutegeka Google ibyo iguha n’ibyo itaguha.

Ingero:

1.Niwandika ijambo Bush muri Google, izaguha president wahoze ayobora America, iguhe bush isobanura ikigunda (ibyatsi), n’ibindi.

2. Niba wiga Biologie, uri gushakisha ibijyanye n’igisimba cyitwa Jaguar, niwandika iri jambo muri Google, bitewe n’uko hari n’amamodoka bita Jaguar, Google nayo izayaguha kandi utayakeneye.

Wakora iki ngo Google iguhe icyo ushaka? Andika interuro cyangwa ijambo, usige akanya ukurikizeho akamenyetse ko gukuramo kurikizaho ijambo udashaka hano.

Ingero:

1. Bush: bush -George -president -us – America, Google mubyo izaguha nta kintu kizaba kirimo ijambo George, president cyangwa US cyangwa America.

2. Jaguar -car -cars Google izaguha ibyerekeye Jaguar ariko bitari mubusobanuro bw’imodoka. Ibisimba nibyo bizaza ku mwanya wo hejuru muri results Google izaguha.

Kandi na none niba hari icyo ushaka ko google iguhereza, kerekeye ishakisha ryawe, wongereho akamenyetso ko guteranya + ….. Urugero niba Wanditsemo “Geaorge” , wenda ushaka ‘George Washington’, google ishobora kukizanira ‘Bush’ cg abandi bitwa George, icyo ukora wandikamo “George”, ubundi ugakuramo amagambo udashaka nka ‘Bush’ ndetse ukanongeramo amagambo ushaka nka ‘Washington’….wabyandika gutya “George -Bush +Washington” .
Ushobora kongeramo ukanakuramo amagambo ushaka uko angana kose bitewe nicyo wifuza.