Akenshi hari igihe abantu baguhamagara kuri telefone kandi utabishaka bigatuma uzimya telefone yawe, ariko mu gihe udashaka kuyizimya wenda hari ibindi uri kuyikoresha kandi udashaka ko bakomeza kuguhamagara ukora iki?, abenshi bashyira muri ‘offline mode‘, ariko iyo ‘flight mode‘ na yo ikubuza gukoresha serivisi zimwe na zimwe z’ingenzi nko guhamagara cg gukoresha interineti……
Uburyo bwiza bwo gukoresha kugirango abantu ntibaguteshe umutwe baguhamagara kandi ukomeze unakoreshe serivisi yo guhamagara na internet icyarimwe na phone yawe idacamo, ku buryo wowe wahamagara abantu ariko bo badashobora kuguhamagara…..kora ibi bikurikira:

1: andika *21*175●●●●●●●# , aka kamenyetso ka ● ugasimbuze imibare irindwi iheruka kuri nimero yawe…..
Urugero: niba nimero yawe ari 0788888888 wandike *21*1758888888#

2: ubundi nurangiza kubikora neza, ntaho wibeshye ukande “YES” kuri phone yawe.

Bityo uraba ufungiye abantu ntibongere kuguhamagara. Uguhamagaye wese uzajya ubibona muri SMS ko agumamagaye ariko we bazajya bamubwira ko nimero ahamagaye idashoboye kubobeka kandi mu byukuri wowe wamuhamagara bigakunda kandi unakoresha andi maserivisi yose nk’uko bisanzwe kuri MTN.

Naho ushaka kubikuramo uhite ukanda ##002# ubundi ukande kuri YES  byongere bisubire uko byari bimeze mbere.

NB: Tubibutseko ibi bikora kuri Nimero ya MTN