Akenshi abantu bakunda guhura n’ijambo BACKUP ariko ntibasobanukirwe icyo rivuze, urugero nk’iyo ugiye guformatta machine cg flash cg memory card cg phone bakakubwira ngo ubanze ukore BACKUP..

BackUp muri macye ni ukubika ibintu byawe ahandi hantu ku buryo hagize ikiba kubyo wari usanganywe wabasha kongera kubibona bikoroheye ubikuye aho handi wari warabibikije. urugero ushobora kwandika amaraporo y’ingenzi muri mudasobwa yawe, cg se ukandika igitabo, cg se ukabikamo amafoto yawe, ariko mudasobwa yawe igahura n’akaga bakayiba, cg se ikatakwa na virusi zikangiza ayo madosiye yawe y’ingenzi, hari n’igihe Memwari igira ikibazo ubwayo(disk failure) ikica amadosiye yawe, ndetse na Operating system(windows7, MaC OS) nayo ishobora kugira ikibazo udateganya ugasanga ikwiciye amadosiye n’izindi mpamvu nyinshi zatuma utakaza amadosiye yawe y’ingenzi yakuvunnye kubona cg kuyangiza kandi utakongera kuyabona uramutse uyabuze.

Niyo mpavu rero BACKUP ikorwa, cyane cyane n’ibigo binini, kuko bagize ikibazo amadosiye yabo akabura business yabo ishobora no guhagarara, bityo bakora izindi copy z’ayo madosiye yabo yose bakazibika ahandi hantu, kugirango hagize nk’ikibazo kiba babasha kongera kugarura amadosiye yabo byoroshye.

Aho gukorera BACKUP ni henshi cyane, ushobora kubika ibintu byawe kuri Magnetic Tape(zimwe ziba zimeze nka kasete), cg kuri Hard Disk nini cyane, ubu muri iki gihe ibigezweho ni ukubika amadosiye yawe kuri interineti (ONLINE BACKUP), company nyinshi online zisigaye zitanga iyo serivise ya BackUp, nka google iyayo yitwa Google Drive(drive.google.com), Microsoft iyayo ni OneDrive, hari n’iyitwa Dropbox(dropbox.com) ndetse n’izindi nyinshi zagufasha kubika amadosiye yawe kuri interineti akagira umutekano ku buryo igihe cyose uyakenereye wayafata mu gihe ayo usanganywe ahuye n’ikibazo, cg hari uwo ushaka kuyasangiza ariko utari kuri mudasobwa ako kanya wamuha link akayashyikiraho nawe.