Uko iterambere rigenda rigera ahantu henshi, rigera no kubantu benshi, bakaryoherwa n’ibyiza riba rizanye . Cyane ko rikorerwa kutworohereza ubuzima . nukuvuga igishyashya kije kiba kije koroshya uburyo akazi kakorwaga. Kera umuntu yashakaga kuvugana nundi bikaba ngombwa ko bagomba kuba barikumwe, ariko ubu byarahindutse umuntu afata telephone ye akavugana nabandi bari ku wundi mugabane yibereye iwe mu nzu, ibyo byorohejwe na “Telephone”; Uko imyaka yagiye ishira telephone yagiye yinjira mu buzima bwacu. bisa nkibyago kubaho utayifite kandi kera itaraza abantu babagaho neza, ariko kuko haribyo yoroheje abantu bakibagirwa uburyo batumanagaho cyera. telephone ni inshuti yikiremwa muntu.

uko imyaka igenda telephone igenda yongererwa imirimo ishobora gukora. uretse guhamagara no kohereza ubutumwa bugufi (SMS) ubu telephone irafotora, Yumvirwaho indirimbo, ireberwaho amafilime n’ibindi byinshi. Ibyo byose rero telephone ibikora yifashishije ama porogaram(APPLICATION) zikora imirimo myinshi itandukanye aribyo bituma uryoherwa na telephone yawe ukumva utayirekura. Hari application ukwiye gutunga niba ukoresha telephone, byumwihariko izikoresha Android (Android Os). izi application nizo tugiye kukugezaho:

5.Cursor Control

Cursor Control ni application nshyashya yakozwe ngo yorohereze abakoresha android bandikirana (chat) cyangwa se hari ikindi kintu bari kwandika. ubusanzwe iyo wandika ushobora kwibeshya ijambo ukaryandika nabi wenda nk’inyuguti wanditse nabi cg itagakwiye kuba iri muri iryo jambo ari nka kabiri kandi ugeze kure wandika ushaka kuyisiba ugashyiramo iyanyayo ijyana niryo jambo, wenda washakaga kwandika “isangetech” ukandika “isanftech” ushaka gusiba “f” ugashyiramo “g” byagusabaga gusiba byose birimbere ya F cg ukimura cursor bikagutwara umwanya akenshi ntibinashimisha. Ubu ushobora kwimura Cursor ukoresheje Volume Button. iyi application rero igufasha kwimura cursor ukoresheje utu buto twa volume(volume button ).

Numara kuye install urabona ahantu hameze gutyo ukande aho hari akamenyetso ko guteranya uhitamo application izajya ikoraho kuko free version(iyubuntu) ikora kuri application 8 gusa

4.Clap To Find

Clap to find ni application nziza yaje korohereza abantu bakunda kwibagirwa aho bateretse ama telephone yabo. icyo iyi application ikora igufasha gushaka telephone irimo. iyo utazi aho wayiteretse wowe ukoma amashyi gusa ubundi telephone yawe yaba iri hafi igahita isona ukumva aho iri. nukuvuga ngo nyuma yo kuyimanura(downloading) ukora install ubundi ikagusaba ko ukoma amashyi inshuro 3 kugirango nuyakoma izabimenye. ukayakoma ubundu kuva ubwo wajya wibagirwa aho wayiteretse wowe ukikomera ya mashyi ubundi igasona.

3.Blue Mail

Blue mail ni application nziza nshyashya ya android ikoreshwa mu kwandikirana hakoreshejwe e-mail, itandukaniro n’izindi application muzi nuko yo ushobora guhindura uko igaragara(look) ugashyiramo ibyo ushaka. kandi ihuriza hamwe e-mail zawe zose(Mail client), niba ukoresha YAHOO, Gmail, webmail, n’izindi zose wazikoresha muri iyi appliation 1 utarinze utunga application nyinshi za email zitandukanye.

2.Photo Mate R3

Iyi ni application itanga itandukaniro nandi ma application akora ibijyanye no gukesha amafoto (photo editing apps ) kuko ikora amafoto meza cyane, ariko inkuru itari nziza ni uko itaboneka ku buntu, kuko kugirango uyikoreshe ugomba kuyigura, ariko indi nkuru nziza ni uko itanga igihe cyo kuyikoresha ku buntu(free trial), uyishaka wayisanga playstore, ukayigerageza ukareba.

1.SNAP CAMERA HDR.

Iyi ni application yakataraboneka kubakunda kwifotoza cyangwa abakunda gufata amafilm(video), iyi application itandukanye n’izindi application za camera kuko iyi ituma ufata ifoto imeze nkiya DSLR Camera ifite ama options(amahitamo) menshi ubusanzwe utapfa kubonana andi ma application. nka night mode, ifite imbaraga ku buryo nijoro ufata ifoto nziza igaragara neza nta flash ukoresheje. Ikanagira na option ya sport, ku buryo ushobora gufata ifoto y’umuntu cg ikintu kiri kwizunguza cyane cg kugenda ikaza isa neza cyane bitandukanye n’izindi camera. Igira na focus yo ku rwego rwiza ku buryo ufata ifoto y’ikintu ushaka, icyo udashaka ntikigaragare neza. iyi application hari iyo wabona ku buntu hari niyo wabona wishyuye

kuva uyumunsi nukoresha iyi application amafoto ufata azaba atandukanye cyane nayakera.

Izi application Zose ziboneka kuri Google Playstore.