Biragoye kuba ukoresha ikoranabuhanga cyangwa se ukoresha smartphone ari ubwambere wumvishe ijambo Google. niyo waba utararyumva haraho waba  wararisomye. kuko google ni ikigo gikomeye mubijyanye  nikoranabuhanga cyane. gikora ibintu byikoranabuhanga bitandukanye harimo ishakiro(search engine) yitwa google , ikagira ububiko bwama porogramu(App store) bwitwa Google Playstore, ikagira nizindi serivise nyinshi nka cloud , google photo, Gmail, Google+, youtube, Android. nibindi byinshi.  izi servise zose google itanga zikoreshwa kuri mudasobwa(PC) no kuri telefone(phone). ariko igice cyinini cyabakoresha service za Google, nabakoresha  telephone abenshi bakoresha izo telephone bakoreshamo operating system nayo ya google yitwa android. niyo mpamvu google nayo yinjiye murugamba rwama telephone iza guhangana nizindi company dusanwe tuzi zikora ama telphone nka Samsung, Apple, HTC , LG nizindi nyinshi nimurubwo buryo kuwa 04 Ukwakira 2016 Google yasohoye telephone ebyiri zayo arizo Google Pixel phone na Google pixel XL izo telephone zaje ari nziza urebeye inyuma( design) ndetse zinakora neza cyane ko ziri muzafotoraga neza kurusha izindi.

kuwa 04 Ukwakira uyu mwaka rero Google iraza kongera gusohora izindi telephone ebyiri zikurikira ziriya yari yasohoye umwaka ushize. izo ni Pixel2 n Pixel XL2. ntago biramenyekana neza uko zizaba ziteye cyangwa ngo hamenyekane neza imikorere yazo, gusa amakuru avuga ko Pixel2 yakozwe na HTC naho pixel XL2 ikorwa na LG.

 

Google pixel phone isanzwe uko imeze

Google pixel phone isanzwe ifite.

*Screen AMOLED ya 5inches

*Android 7.1 (Nougat)

*Storage 32GB/128GB

*RAM 4GB

*Camera: primary: 12MP , secondary: 8MP

*Battery 2770 mAh

Yakoraga neza cyane kuburyo bamwe banayigereranyaga na iPhone6 hamwe na Samsung S7 edge dore yari imwe mumatelphone  yafotoraga neza cyane ubu rero ishobora kuzaza ifotora neza ariko ishobora kutazaba ifite technology  dual camera  inyuma nkuko izindi phone ziyifite. dore ibintu bishobora kuziyogera kuri google pixel phone itari isanganywe.

*Screen size

*water proofing  technology

*Android 8.0.1 (Oreo) izaba ariyo yambere isohotsemo android Oreo

*Active edge features

*Snapdragon 836 soc’s (nayo izaba arubwambere isohotse muri phone)

uko pixel2 ishobora kuzaba imeze

Pixel XL nayo izaba ifte features nkiza pixel2 gusa ikiziyongeraho ni umubyimba wayo uzaba ari muto kandi ari nini muri size . nkuko byavuzwe hejuru pixel2 phone hari ama features izazana mashya. ariko ni mashyashya muri pixel phone si mashya muri technology. kuko samsung S8 na iPhone 8, X amenshi zirayafite nka water proofing tech etc. ariko icyo pixel izazana yihariye ni snapdragon 836 Chip-sets.  byitezwe ko pixel2 nisohoka izaba igura 649$ ugereranyije mumnyarwanda ni 547107 rwf naho pixel XL ikazaba iri hejuru yayo gato. ubwo abafite ubushobozi bwo kuyigura mutegereze kuwa 04 ukwakira 2017 .