Abantu benshi muriyi minsi batunze ama smartphone, bakoresha mubuzima bwabo bwa buri munsi bahamagara, bohereza ubutumwa bugufi, cyangwa se kohererezanya amafoto, amashusho ,indirimbo.  ndetse benshi murimwe ikintu gikomeye mukoresha smartphone zanyu nukujya kuri social network . mbese smartphone zinjiye mubuzima   bwamuntu.  nutayitunze ubu aba arwanira gukora cyane akayigura.  akenshi iyo utigeze utunga smartphone,  iyo ugiye kuyigura usanga bikugora kuko uba utazi ngo, nakurikiza ik ngura smartphone cyane ko hadutse nizidafite ireme zimwe bamwe bita pirate cyangwa inshinwa. rero hari ibintu ugomba kwibandaho ugiye kugura smatphone.

Android. iyo bavuze android abenshi muhita mwumva smatphone. ibintu tugiye kureba ugomba kugenderaho ugura smartphone turibanda kuri android kuko abantu benshi batunze android, ninazo usanga ziboneka kugiciro gitoya ugereranyije nizindi platform(Operating system).

ibintu ugomba kwibandaho ugura smartphone.

*STORAGE (Ububiko) :Iyo bavuze ububiko bwaterefone nicyo cyintu cyingenzi ugomba kureba. kuko abantu benshi bakenera kubika amafoto,  video, imiziki kuri smartphone zabo. kandi kugirango ubashe kubibika kuri telephone ukenera ububiko buhagije. uretse icyo kandi iyo bavuze storage haba harimo na RAM. iyo telephone ifite Ram nini bituma ikora yihuta, kandi ikabasha kuba yakora akazi kenshi icyarimwe ntakibazo igize.  rero  storage ikenewe kubantu badakoresha phone birenze, bakeneye byibuze internal storege=8GB naho RAM=2GB.  niba telephone yawe ushaka kuyikoresha ibintu biremereye, nko gukina ama video game(imikino ya video) cyangwa, gushyiramo ama application aremereye nka Xposed byibuze internal storage(ububiko) =32GB  RAM=4GB . nujya kugura telephone uzabanze urebe storage dore uburyo babireba niba utarubizi.

>Settings>storage: uko bareba storage

settings>Apps>running apps:  urabona used space na free space nubiteranya urabona ram yiyo telephone

Kandi ntuzapfe kugura telephone idafite umwanya wa memory card keretse ari iPhone.

 

*CAMERA : Nujya kugura telephone uzitondere ama camera cyane cyane zino bakunda kwita inshinwa cyane ko muriyi minsi abantu bakoresha phone zabo bafata bimwe mubirori baba bitabiriye nko mumakwe muma Birthday party nibindi birori ntibagikenera ko baba bafite digital camera phone zabo zirabibakorera kandi neza. rero niba ushaka telephone izagukorera neza ugafotora amafoto meza. uzitonde kuko MP(megapixels) zikunda kuba zanditse inyuma akenshi zikunda kuba atarizo. uzabanze ufotore urebe uko ifoto imeze, ukore zoom kwifoto wafotoye urebe ko iba ikigaragara neza,  ugerageze gufotorera ahantu hatari urumuri rwinshi urebe flashlight yoyo uko ikora. niba uzobereye mubintu bya photography uzanarebe focus ya camera yayo uko ikora.

*Battery life: nujya kugura telphone rero uzanarebe battery yayo. urebe igihe imara.uburyo bareba battery uburyo bwambere  nukuyikoresha ugakoresha internet ukumva nimiziki, nitinda nkamasaha 7 kuzamura izaba igerageza kuba nzima ariko nuba ugiye kugura phone nshyashya ntago uzabona umwanya wo kumva imiziki no kujya kuri internet. kuko abacuruzi ntibatuma ugerageza. ariko nujya kuyigura ari nshyashya, uzakuremo battery urebe ahanditse mAh urebe umubare uri imbere niba uri munsi 2500mAh iyo telephone ntago iba yizewe. ariko nanone biterwa na size ya telephone iyo telephone ari ntoya cyane  iya 2000mAh ntacyo iba itwaye.

uzabanze usome iyo mibare

*Display size(Ingano ya phone) : ingano ya telephone iba ari ingenzi cyane. kuko nkabantu bakunda amafoto baba bakeneye screen nziza zishobora kwerekana amashusho neza, kandi screen ari nini. abasobanukiwe bakunda screen za AMOLEDE kuko zigaragara neza kandi zituma nicyo zerekana gisa neza. uzanabanze ukore muri touch yayo urebe niba iri smooth(ikora neza byoroshye) udakora kukintu hakaza icyitaricyo.

 

uko screen zirutanwa uhitamo bitewe nicyo ukunda

*ANDROID VERSION: Nkuko nabivuze hejuru abakoresha ama smartphone abenshi bakoresha android. rero bivuze ko bakoresha operating system ya android.  nujya kugura smartphone ya android uzabanze urebe version yiyo android niba iri munsi ya 4.4.4 (kitkat) ntuziriwe uyigura. kuko uzasanga ama application menshi asohoka ya android aba yibanda kuri android ziri hejuru ya 4.4.4  . rero wayigura ugasanga uri mubwigunge. nakugira inama yo kugura 7.1 Nougat niba ubishoboye ariko niba utabishoboye wagura lolipop 5.1 cyangwa 6.0 marshmallow .

dore uko bareba android version  niba utarubizi.

>settings>software information>about phone>android version

kuri android version ukandeho inshuro nyinshi wihuta nihazamo.

*K : izaba ari kit kat 4.4.4 *Bombo: Lolipop 5.0

*M: marshmallow 6.0          *N: Nougat 7.0

 

android version uko zikurikirana

 

*IGICIRO( price) : Ubundi icyi cyagakwiye kuba aricyo cyambere ureba ugiye kugura telephone. ariko impamvu kitabaye icyambere nuko burigihe wishyura aruko umaze gushima igicuruzwa ugiye kugura. rero nujya kugura telphone uzanarebe igiciro cyayo. urebe niba idahenze bitewe nuko uhagaze mumufuka. urugero niba ushaka iPhone7 uzasanga igura 670$ kuri bamwe ntibanayatunze. rero igiciro cya telephone uzakiteho nujya kugura telephone kuko hari telephone zigura make kandi nziza bitewe nicyo ushaka kuzikoresha.

 

Dore mark zama telephone twakugira inama yo kurebamo.

1.Samsung

2.LG

3.iPhone( niba uhagaze neza mumufuka wayiheraho)

4.HTC

5.Asus

6.ALCATEL oneTOUCH

niba uri muri africa akenshi izi telephone mvuze hejuru zikunda kutugeraho zihenze. bitewe nurugendo ziba zakoze, imisoro zisora, ninyungu abazicuruza baba bakeneye. rero abanya frica benshi bakunda kugura iza make arizo za MTK .  nufata icyemezo cyo kugura iyamake cyane uzarebe TECNO niyo igerageza muri MTk.