Abenshi mumenyereye gukoresha za Facebook, na za Twitter, Instagram n’izindi social networks zo kuri interineti mwari muziko habaho na Social networks zo muri 3D ? Aho ushobora gukora ibintu bisanzwe nk’aho uri mu buzima busanzwe; Muri izo social networks za 3D ugenda bisanzwe mu muhanda ugahura n’abantu bandi nabo baba baziriho bari online muri iyo si ya Virtual(idakorekaho), ubundi mukiganirira bisanzwe, ugashakaho inshuti, mukaganira mukamenyana, mukajya gukina, mugasohokana, ushobora no gusaba akazi ugakoreraho amafaranga ukagurayo amazu n’ibindi byinshi biba birimo, wanacururizaho ugafata amafaranga ya nyayo ajya kuri konte yawe ya Bank, ndetse wanakoreraho ubukwe ugatumira inshuti uba waramaze kugira muri iyo si bakabwitabira, mukajya muri za Club mugaceza, n’ibindi bintu byinshi cyane nk’ibyo mu buzima busanzwe.

Kubonaho inshuti biroroha cyane, kuko abantu uhura nabo bose baba bari online muri ako kanya. Muraganira mwahuza mugahita mwibera inshuti urugendo rwanyu rugatangirira aho.

 

Ndetse ushobora no kuganira nuwo uhuye nawe wese mu nzira, cg mukaganira muri groupe murebana.

 

Hari n’abantu bahuriraho bagakundana bya nyabyo bitewe n’ubuzima baba barabanyemo muri iyo si, bakazanahura mu buzima busanzwe bagakora ubukwe bwa nyabwo.

 

Ushobora gusokana n’inshuti zawe muri iyo si, mukifata neza. cg mukishimisha no mu bundi buryo mushaka.

Wifuza kugira iyo ujyaho wareba kuri iyi liste nto twabashyiriyeho ukazigerageza ugahitamo ikunyuze.

Iyoroshye gutangira idakenera internet nyinshi ni iyitwa onverse.com nubwo irimo ibintu byinshi by’imikino kurusha ibiri mu buzima busanzwe…ariko ikora neza nk’izindi. Abantu bamenyereye 3D Games bayikunda cyane.

Iyo abantu benshi cyane bakunda gukoresha irimo ibintu byinshi by’ubuzima busanzwe ni iyitwa secondlife.com ariko udafite mudasobwa ifite imbaraga ishobora kukugora gutangira, gusa wayigerageza nayo yakubera nziza akaba ariyo ugumaho. Abantu benshi bakuze usanga bari kuri secondlife.com , ndetse hari na benshi bakundaniraho iyo babanyeho ubuzima bwiza, bakazanahura mu buzima busanzwe bakibanira. Ikindi kiza cya secondlife.com ni uko uniyubakira umuntu uko ushatse ukagerageza kumuha ishusho nk’iyawe; Nubwo n’izindi zibikora, ariko secondlife.com iguha ubushobozi burenze ubw’izindi. Kandi ukoreraho n’akazi gasanzwe ugahemberwaho amafaranga ajya kuri konte yawe y’ubuzima busanzwe, ndetse wanafungurizamo business ugakoreraho amafaranga ya nyayo bisanzwe.

Hari 3D social Networks nyinshi cyane, Izindi wagerageza ni nka:

Wageragezamo izo ushaka ukareba ikunyuze akaba ariyo uzajya ukoresha wubaka imibanire n’abantu batandukanye bo kw’isi mu buryo bw’amashusho.