Abantu benshi bakunda kumva, kubyina cyangwa kureba indirimbo mu buzima bwabo bwa buri munsi  cyane ko zifasha mu kuruhuka mu mutwe. Abantu wasanga badakunda indirimbo ni bake, kandi abenshi bakunda izo ndirimbo baba bashaka kuzitunga kuma telephone , tablet, iPod,mp3 players, flash disk, etc…  Isoko idakama y’imiziki cg indirimbo ni internet niho abantu benshi bashakira ndetse bakanakura indirimbo bishimira cyane aribwo buryo bworoshye kandi bwihuse. Kugirango ubone ikintu ushaka cyaba indirimbo film cg ikindi kintu kuri internet bisaba kuba uzi neza icyo uri gushaka noneho byagera ku ndirimbo ho bisaba ko uba uzi izina ryayo na nyirayo(Umuhanzi) kuko usanga amazina y’indirimbo asa ku buryo utazi nyirayo wasanga ufashe iyo utashakaga.

Nkuko Iterambere riberaho kutworohereza ubuzima ntibikiri ngombwa ko uta umutwe wayobewe izina ry’indirimbo wakunze kandi ushaka gutunga  ni muri ubwo buryo hakozwe application ya telephone ukoresha ukayumvisha indirimbo utazi nyirayo n’izina ryayo  maze iyo application igakora akazi kayo ko kukubwira izina ry’iyo ndirimbo , nyirayo,na album iyo ndirimbo iriho ku buryo bikorohera kuyibona vuba. Iyo application yitwa Shazam.

Shazam ni application yakozwe na Shazam entertainment LTD ikorera mu bwongereza ikaba akamaro kayo ari ugufasha abayikoresha kumenya amazina y’indirimbo ndetse na banyirazo, ikora muri operating system za Android, iOS, blackberry, windows.

uko shazam ikora bisaba kuba ufite iyo application muri phone yawe kandi ufitemo data(mega)  ubundi iyo wumvishe indirimbo utazi ucana ya application yawe ya shazam agakanda ahantu hari akamenyetso ka S cg se logo yayo hejuru yahanditse tauch to Shazam ubundi ukegereza indirimbo ushaka ko ikumvira maze shazam ubwayo yumva iyo ndirimbo nkama segonda 10 cyangwa 15 igahita igushakira amazina y’indirimbo na nyirayo. Ushatse uhita uyumva ukumva niba ariyo koko.

NB: ubikoze ntuhite ubona igisubizo cy’ukuri urongera ukagerageza.