Abarenga miliyali  1.7 ku Isi bakoresha smartphones zirimo android mu buzima bwa buri munsi. Hari n’abazikoresha muri Business zikabinjiriza amafaranga, ariko hari n’igihe bazikoresha mu kiruhuko (pause) baruhura mu mutwe cg se bishimisha.

Niba ukunda gukina imikino yo muri android, cyane cyane iyo kwiruka bakunze kwita “running games” uyu munsi reka nkwereke imikino itanu yo kwiruka washyira muri phone ikakuryohera cyane.

 

5. LARA CROFT:Relic run

lara croft

 LARA Croft ni running game yakozwe na company yitwa Simutronics ikaba yarasohotse muri 2015, ni game yo Kwiruka aho ugenda uhura n’ibigeragezo cg ibibazo uba ugomba gutsinda kugirango ukomeze imbere.  Ni game nziza Kuko Igaragara neza cyane kandi ntabwo igoye kuyikina ntanubwo isaba ko phone yawe iba ifite RAM nini cyane. Nko kuri phone ifite 1gb ya RAM ikinika neza cyane.

Lara croft isa neza cyane

Ibyo usabwa

  • Android 3.0+
  • LARA Croft iboneka kuri Android, IOS ,Windows phone8Wayibona kuri Google playstore

 4. AGENT DASH

Agent Dash ni video game yakozwe na company yitwa Fullfat ikaba yarasohotse muri 2012 ariko hakaba hari Update Yayo yasohotse muri 2016 Ukuboza. iyi game ni nziza kuko iroroshye kuyikina igaragara neza kandi ntago Ikoresha Umwanya minini wa RAM kuri telefone yawe.

 

Ibyo usabwa

  • Android 4.0.3

Iyi nayo wayibona kuri Playstore

3. TEMPLE RUN

Temple run ni umukino uzwi cyane, wakozwe na company yitwa Imangi studios”  yasohotse muri 2011 ariko hari update ya 2016, Ukwakira. Iyi game ni nziza kuko ni endless (Ntirangira) urakomeza ugakina kugeza igihe uruhiye ibindi byiza Byayo ntago itwara umwanya munini kuri storage(ububiko) kandi ikoresha RAM ntoya cyane.

Ibisabwa

  • Android 2.3.2

Iboneka kuri

Android ,IOS ,Windows phone8

Wayisanga Google playstore

2 TEMPLE RUN 2 

Iyi ni temple run 2 nayo yakozwe naImangi studios”  ikaba ari endless yasohotse muri 2013 ariko hari Update ya 2017  Gicurasi

Ni nziza nakugira inama yo kuyigerageza niba ukunda running games

Ibyo usabwa

  • Android 4.0.3+

Wayisanga Playstore

1.VECTOR

Vector ni umukino wo muri smartphone wakozwe na nekkiwasohotse muri 2010 hari update ya 2016 Nyakanga. Ukaba ari umukino mwiza cyane wo kwiruka aho uba ugenda usimbuka ibintu by’inkomyi kandi hari n’umuntu Ugukurikiye ashaka kugufata uba ugomba kugera ahagenwe mbere yuko akugeraho. Ikiza cyayo igaragara neza Harimo N’amasiporo (parkour) ashimishije kandi ntabwo igoye kuyikina.

Ibyo usabwa

  • Android 4.0+

Uyu nawo wawusanga kuri playstore

 

Abakunzi b’imikino yo muri telephone (video games) nabashishikariza kugerageza iyo mikino mukayikina ishobora kubanyura