bitewe n’impamvu runaka ushobora kwibagirwa umubare w’ibanga wo kwinjira muri telefone yawe, cyangwa wazishyiramo bikanga, Kora ibi bikurikira wongere ukoreshe telefone yawe ya android.

uburyo bwa mbere:

gera aho telefone yawe igusaba uburyo bw’ibanga bwo kwinjira muri telefone yawe (password/Pattern/Pin) , ushyiremo ibyo wishakiye inshuro eshanu cg hejuru y’aho(Telefone nyinshi ziba ari inshuro 5), telefone yawe iraza kukubwira ngo utegereze nyuma y’amasegonda 30 ubone kongera. Ukomeze ukore gutyo ubisubiramo kugeza aho bagusaba gmail yawe n’inyuguti z’ibanga z’ayo(ugomba kuba ushobora gukoresha Interineti kuri telefone yawe, ukoresheje nka Internet ya telephone cg WIFI). Iyo umaze kubishyiramo neza bigakunda uhita uhabwa ubushobozi bwo guhindura Uburyo bw’ibanga bwa telefone yawe(Pattern/Password/Pin) kuri gmail yawe.

niba nta gmail ufite koresha ubwa kabiri.

uburyo bwa kabiri:

ubu buryo butuma ibintu byari biri muri telefone yawe byose bibura, nk’amaporogaramme,contacts zitabitse kuri simukadi ndetse nibiri kuri memory card, byaba byiza ubanje ugakuramo memory card cyangwa hari ahandi wabitse ibyo ucyenera byose atari muri telefone.

Zimya telefone yawe, ukande kuri button za ( volume yongeza,button icana, ukande niya home( akenshi iba iriho akantu kameze nk’akazu)…..*VolUP+HOME+POWER BUTTON*, ubikandire rimwe byose, utegereze haze andi mashusho akwereka amahitamo, hitamo ahanditse ‘factory reset’ cg ‘reset phone to factory’, umanuke/uzamuke mu mahitamo ukoresheje button za volume, wemeze ukoresheje iyo kuzimya cg HOME, maze ukande “yes”.
Nirangiza gukora RESET uhitemo “REBOOT”, telefone yawe irahita itangira yake nkaho ari nshyashya,utangire bundibushya ukurikiza intambwe ku ntambwe ya systeme yawe ya telefone yo gutangira.

ibi bikunda kuri telefone nka ( samsung galaxy(ntoya,n’inini) huwaei, itel, Techno, LG, HTC, n’izindi nyinshi z’imwe na zimwe zikoresha android….

Ukurikize aya mabwiriza  ku kanguraka zawe, ibiba kuri telefone yawe byose ubyirengere.