Akenshi hari igihe ubona flash yawe isa nkaho iriho ibintu iyo urebye memwari, ariko wayifungura ugasanga nta kintu kiriho…cg ukabona Hard disk yawe isa nkiriho ibintu byinshi urebye memory ariko wayifungura ugasanga hariho amadosiye macye!

Niba ukeneye Kugarura amadokima yawe n’ibindi bintu byawe byihishe kuri memwari nka Flash disk, memory Card cg Hard Disk. Kora ibi bikurikira…

1. Jya kuri “Start” ya mudasobwa yawe, ubundi ukande kuri RUN , cg ukoreshe inzira ya bugufi (shortcut) ya “window flag+R”

2. Run igifunguka wandikemo “cmd”

3. Niba ushaka kugarura ibintu byawe biri kuri mudasobwa kuri Disk yitwa “Local Disk C:”, uhite wandikamo ibi bikurikira ubundi utegereze ibintu byawe byose bihishwe kuri Local Disk C: birahita bigarurwa.
andika  attrib *.* /d /s -h -r -s  gutya bimeze muri cmd.

— Naho ubundi niba ushaka kugaragarisha ibiri ku kindi gice cya hard disk (partition) nka Local Disk D: , cg se ku yindi memoire nka Flash disk, cg Memory Card cg External Disk, ukore ibi bikurikira. —

4. andika cd.. ubundi ukande kuri ENTER, wongere na none wandike cd.. ukande ENTER kuri keyboard, n’ubwa gatatu kandi wandike cd.. na none ukande ENTER.

5. Nurangiza urebe inyuguti iri imbere y’iyo memwari ushaka kugaruraho ibintu…. urugero F: , D: , H: , I: cg indi……..

6. ubundi uhite uyandikamo muri CMD aho ugeze, ikurikiwe n’utudomo tuburi, urugero niba ari F, wandike F: , niba ari D: wandikemo D: n’ibindi n’ibindi.

7. nurangiza wandike ibi bikurikira ubundu ukande ENTER: attrib *.* /d /s -h -r -s

8. Utegereze ibigarure byose ibyo ukeneye, kugeza igihe ya nyuguti igarukiye nka C: cg D: cg F: bitewe n’ubwinshi bw’ibintu bikwiye kugarurwa. ubundi ubirebe urahita ubibonamo kuri memory yawe biraba byagarutse.