Abantu benshi ntibishimiye uburyo bwo kureba amafoto bwahinduwe muri Windows 10, aho muri Windows zayibanjirije nka 7, 8 ndetse na 8.1 hifashishwaga Windows photo viewer isanzwe.

Microsoft yahishe uburyo bwakoreshwaga aribwo Windows Photo Viewer muri Operating System yabo nshya baheruka gusohora ariyo Windows 10, aho bashyizemo Application bise Photo ikunze gutinda cyangwa kugenda gahoro kuri mudasobwa zidafite ubushobozi bwo gukora vuba.
Ku muntu wakoze Upgrade avuye kuri Windows 7 cg 8 we ntacyahindutse ashobora gukoresha Windows Photo Viewer kuko aba akiyifitemo. Ariko umutu washyize Windows 10 muri mudasobwa ye Yensitaye bundi bushya(frensh install) iyi post iramufasha uko yabikora kugira ngo ashyire Windows Photo viewer muri Windows 10 ye.
Iyi Windows Photo viewer banze kuyishyiramo kuko bari bashyizemo Photo App yabo yagombaga kuyisimbura bakoresheje uburyo bwo kutayishyira muri Registry Editor ya Windows 10.
UBURYO WAYISHYIRAMO:
-Downloadinga Zip file ya Windows Photo viewer hano, uyi unzipinge (Unzip it) Kanda hano uyifate
-Fungura file ifite (.reg) ukanda inshuro ebyiri wihuse (Double Click)
-Emeza YES nifunguka
-Ni ibyo gusa, windows photo viewer iraba igiye muri mudasobwa yawe ikorera kuri windows 10.