Hari igihe ushobora gukenera gufunguza whatsapp irenze imwe, kandi nimero zawe zose ziri kuri whatsapp, bityo ntubashe kuba wafunguza indi whatsapp kuko whatsapp buri gihe igusaba nimero kugirango ube wayikoresha.

Hari impamvu nyinshi zitandukanye ushobora gukenera gukoresha whatsapp irenze imwe, wenda udashaka kugaragaza nimero yawe, cg se ushaka gukoresha whatsapp imwe mu kazi, indi ukayikoresha mu buzima bwawe bwite; N’izindi mpamvu.

Icyo kibazo cyarakemutse kuko kuri ubu ushobora gutunga nimero zo mu bihugu bitandukanye wifashishije amaserivise atandukanye ya online. Muri uru rugero turakoresha serivise yitwa Primo dufate nimero yo muri amerika ariyo dukoresha mu gufunguza Whatsapp yacu nshya.

Ubundi Primo ni serivise igufasha guhamara no guhamagarwa ndetse no kohererezanya ubutumwa bugufi (SMS) kw’isi hose ku mafaranga macye cyane, ndetse iyo uhamagaye umuntu ufite Primo aba ari ubuntu nkuko ukoresha skype call cg Whatsapp call. Ushobora gufata nimero yo muri amerika wifashishije primo ku buryo ariyo wazajya ukoresha mu kwitaba no kwakira za SMS.

 

UKO BIKORWA…

  1. Icyambere jya kuri google playstore yawe ufateho application yitwa Primo, cyangwa ukande aha uyifate – DOWNLOAD
  2. Nimara kugera muri telefone yawe uyifungure maze ukande SIGN UP
  3. Ushyiremo nimero yawe isanzwe ukoresha, barahita bakoherereza kode kuri SMS uyirebe uyishyiremo
  4. Nuyishyiramo barahita baguha aho gufunguriza konte ya Primo wuzuzemo amazina yawe hamwe na email na password ubundi wemeze.
  5. App ya Primo irahita ifunguka, uhite ujya muri email yawe urebe email bakohererejeyo yo kwemeza niba iyo email ari iyawe koko, ukande Link baguhamo wemeze email yawe.
  6. Usubire muri app ya primo ukande kuri MY ACCOUNT  >> Profile >> Email Address
  7. Wandikemo email yawe ukande SAVE
  8. Usubire inyuma kuri Home y’iyo app urabona ahantu handitse “Primo US Phone number” ukande kuri BUY imbere yaho.
  9. Barahita bakuzanira package zitandukanye, uhitemo iya mbere ya Trial (ni ubuntu, irangira mu minsi 7)
  10. Niba waverifiye email yawe neza barahita baguha nimero ya US ushobora gukoresha, utaverifiye nimero yawe neza ntabwo biri bukore.
  11. Ahasigaye wensitalle whatsapp aho ushaka kuyishyira (ku yindi telefone, kuri tablet, muri mudasobwa cg ahandi ushaka).
  12. Wuzuzemo ibisabwa ukoresheje za nimero nshya zo muri U.S baguhaye muri Primo.
  13. SMS Verfication ya Whatsapp ishobora kwanga, uhite ukanda kuri “Call” kugirango whatsapp iguhamagare ikubwire kode kuri ya nimero yawe ya primo.
  14. Primo yawe urahita ubonaho call uyitabe wumve kode bakubwira uzandike ku ruhande, ubundi uzishyire muri whatsapp.
  15. Whatsapp irahita iba verified ifunguke bisanzwe utangire kuyikoresha kuri za nimero zawe zo kuri Primo.

 

N.B: Ingaruka byagutera uzirengere ntabwo tuzishingiye.