Mark Zuckerberg wakoze Facebook mu myaka ishize yatangije igikorwa yise internet.org cyo kugezaho abantu bose kw’isi interineti y’ubuntu mu rwego rwo guhuza isi yose mu buryo bworoshye, muri uyu mwaka bayihinduriye izina bayita freebasics.com, igamije gutanga interineti ku mbuga z’ingenzi zose zitanga amakuru ku buntu busa. iyo freebasics.com yagiranye amasezerano na Airtel Rwanda ngo bagezeho abanyarwanda interineti y’ubuntu ku mbuga za interineti z’ingenzi zose, kandi byashyizwe mu bikorwa ubu. Ubu ushobora gukoresha Murandasi(Interineti) ku buntu ku mbuga z’ingenzi freebasics na airtel bemeje zo mu Rwanda, ibihe byose.

ICYO BIGUSABA NGO UKORESHE IYO MURANDASI Y’UBUNTU

1. shyira ikarita ya airtel muri telefone yawe(telefone iyo ariyo yose ifite interineti)

2. sura urubuga freebasics.com ukoresheje Browser ya telefone yawe.

3. urahita ubona amabwiriza akurikiraho, ugende uyemeza.

4. Barahita bakuzanira imbuga zose ushobora gukoresha ku buntu… ubu mu Rwanda hamaze kugeraho imbuga zigera muri 25 ushobora gukoresha nta mupaka, kandi baracyongeraho izindi nyinshi.


P.S: Ku bakoresha android, bashobora no kujya kuri Google Playstore bagafataho agaporogarame kitwa “free basics” akaba ariko bazajya banyuraho bayikoresha.


N.B: iyi interineti ikorana na simcard za airtel gusa ubu, kandi ni ubuntu burundu nta mafaranga igusaba, ndetse bazagenda bongeramo izindi mbuga uko iminsi izagenda yegera imbere.