Abantu benshi bakoresha smartphones za Android bakenera gukoreshamo  applications zikora akazi Gatandukanye bitewe n’icyo zagenewe, izo application akenshi usanga bazikura kuri Google playstore, bazohererezanya na Flash share cg Bluetooth, n’izindi application zikoreshwa muguhererekanya application; ariko hari igihe nka application uba ukeneye Iba itaboneka kuri Google playstore, wenda umuntu uzi uyifite mutarikumwe ngo ukoreshe za applications zifasha Muguhererekanya application kuko zikora ari uko abahererekanya begeranye. Kandi uyikeneye cyane birumvikana ko Ukenera kuyishakisha kuri internet, kandi mu gihe udasanzwe ubimenyereye byagutwara umwanya munini utarayibona bikanakumarira Data(megabytes) Utanabonye icyo washakaga. gusa hari ubundi buryo bworoshye kandi bwiza Cyane .

 

Abenshi muri mwe batunze smartphone bakoresha WhatsApp bandikirana cyangwa bohererezanya Photos,Video, Audio,Docx,PDF,etc… ariko mubusanzwe imikorere ya WhatsApp ntago ikunda ko wohereza applications za Android.

Ubusanzwe WhatsApp ntago yohereza file ifite extension ya “.APK” kandi application za android niyo extension zifite. Ariko ishobora kohereza .docx na .txt files. Ubu tugiye kureba uburyo ushobora kubigenza ukohereza application kuri WhatsApp.

NB:

Ugomba kuba ufite application ushaka kohereza ifite extension ya “.APK”

apk ziba zimeze nka gutya

 

1.Jya aho wabitse iyo application ushaka kohereza

2.Hindura izina rya application ahari “.APK” uyikureho ushyireho “.txt” ubundi wemeze

3.Fungura whatsapp yawe ujye ahari “attache tout” cg “Attach Files” cyangwa iruhande rw’akamenyetso ka camera ugakandeho.        Urabona ahanditse  documents , ushake izina ry’iyo application wahinduriye izina iherwa na txt wohereze bisanzwe nk’uko wohereza dokima, Irahita igenda.

4.Uwayakiriye namara kuyi downloading arajya muri .File manager>WhatsApp>Media>Whatsapp Documents Ahindure ya “txt” ashyireho “APK” ahite akora install nkibisanzwe