UBURYO WA KOMFIGIRA INTERINETI MURI TELEFONI YAWE KUMURONGO UKORESHA UWO ARIWO WOSE MU RWANDA.

Abantu benshi bakunda kutubaza uburyo wakomfigira(configure) interineti mu ma telefoni yabo batiriwe bajya ku cyicaro gikuru cya sosiyete zibagenera ibijyanye n’itumanaho(MTN,Tigo cg Airtel)

HANO DUFITE UBURYO BUTANDUKANYE BUKORESHWA HAKURIKIJWE UBWOKO BWA TELEFONI UMUNTU YABA AFITE:

1. KUBAFITE TELEFONI ZIKORESHA ANDROID(Android Phones)
jya kuri Menu ya telefoni yawe -> settings -> wireless and networks –> mobile network –> use packet data(wemeze ahanditse:enable internet access via your sim network).
usubire inyuma uhitemo ahanditse access point names –> ukande kuri menu –> uhitemo New APN –> name (wandikemo kimwe muri ibi:MTN/tigo/Airtel –> APN(andikamo ‘internet’ niba ukoresha airtel ; naho niba ukoresha tigo wandikemo ‘web.tigo.rw’ ; naho niba ukoresha MTN wandikemo ‘internet.mtn’ ) –> Auth type (emeza ahanditse none) –> APN type –>hitamo ahanditse internet.
Kanda ahanditse SAVE maze ubike settings nshya washyizemo nurangiza uzimye telefoni yawe wongere uyatse.
Uryoherwe na Interineti yawe. ..

NB: Iyi android dutangiyeho urugero hejuru ni iyacyera….Ariko N’izindi za vuba ntaho bitaniye cyane mwakurikiza amabwiriza iby’ingenzi byose ni bimwe.

 

2.KUBAFITE TELEFONI ZA NOKIA
Kanda kuri menu –> settings –> connectivity –> packet data –> packet data connection (hitamo ahanditse always on) garuka inyuma gato ahanditse packet data settings –> active access point –> jya ahanditse edit active access point –> packet data access point ( andikamo ‘internet’ niba ukoresha airtel ; naho niba ukoresha tigo wandikemo ‘web.tigo.rw’ ; naho niba ukoresha MTN wandikemo ‘internet.mtn’ ubundi usevinge). jya kuri menu na none –>
settings –> configuration –> personal configuration settings –> Add new –> uzuza mo aho,ahari username na password ntugire ikintu wandikamo,jya ahanditse preferred access point,hitamo imwe wakoze una sevinge. zimya telefoni yawe wongere uyatse maze Uryoherwe na Interineti yawe.

 

3.KUBAKORESHA TELEFONI ZA SONY ERICSON
jya kuri menu –> Settings –> connectivity –> data communication –> data accounts –> new account –> hitamo PS Data –> name(andikamo mtn/tigo/Airtel) –> Apn or access point name ( andikamo ‘internet’ niba ukoresha airtel ; naho niba ukoresha tigo wandikemo ‘web.tigo.rw’ ; naho niba ukoresha MTN wandikemo ‘internet.mtn’ ).ahandi hareke uko hameze usevinge.nanone jya kuri menu –> Settings –> connectivity –> internet settings –> internet profiles –> hitamo imwe wakoze(izina rigomba kuba MTN/Tigo/Airtel kuri list bitewe n’itumanaho ukoresha).
Sevinga maze uzimye telefoni yawe wongere uyitangire.

 

4.KUBAKORESHA TELEFONI ZIKUNZWE KWITWA NGO NI INSHINWA(China Phones)
jya kuri menu –> Connections —> Sim network (hitamo mtn/tigo/Airtel cg sim ya mbere/iya kabiri, niba MTN ariyo sim 1,ubwo urahitamo sim 1) –> Options –> New Connections –> Auth type (hitamo cg wandikemo uti none) –>Access Point or APN ( andikamo ‘internet’ niba ukoresha airtel ; naho niba ukoresha tigo wandikemo ‘web.tigo.rw’ ; naho niba ukoresha MTN wandikemo ‘internet.mtn’ unasevinge) –> Homepage(andikamo http://net.net.isangetech.com/MyProjects/IsangeTechnology1).Ahandi uhareke uko hameze ubundi usevinge.
Ushobora gusabwa kwita izina settings zawe nshya ushyizemo,Niba ari byo shyiramo MTN/Tigo/Airtel.
Emeza ahanditse default ube urarangije.

 

5.KUBAKORESHA TELEFONI ZA iPhone na iPad(zikorwa n’uruganda rwa Apple Inc.)
Mbere yuko utangira zino komfigirasiyo ugomba kubanza ukamenya ubwoko butandukanye bwa APN za Sosiyete z’itumanaho zo mu Rwanda.
hano hari urutonde rwa Access Point Names(APN) rwa sosiyete z’itumanaho waba ukoresha hano mu Rwanda.
i. MTN Rwanda APN for Internet
access – internet.mtn
ii. Tigo Rwanda APN for internet
access – web.tigo.co.rw
iii. Airtel Rwanda APN for internet
Access – internet
GUKOMFIGIRA SETTINGS MURI iPhone/ipad YAWE
1. fungura menu ya telefoni yawe >>> settings >>> General >>> Network(cyangwa Edge kuri verisiyo nshya)
2. kanda kuri Cellular Network Data(cyangwa APN kuri verisiyo nshya)
3. Injiza ibyo usabwa, nka Access Point Name(APN),Username na password.
4. Usevinge ubundi uhite utangira wizihirwe na internet kuri iphone yawe cg ipad.

Amahirwe masa