Whatsapp imaze kumenyekana cyane, kandi ikoreshwa n’abantu benshi ubu kubera ukuntu ifasha abantu mw’itumanaho ryoroshye, gusa ikibazo nuko ikora ku materefone macye, akoresha syteme ya Android, Windows, Symbian(si zose),IOS…..; bityo rero umuntu afite mudasobwa ye adafite Telefone ijyamo whatsapp ashobora gukoresha whatsapp kuri mudasobwa byoroheje.

1. Icya mbere ugomba gukora ni ugushyiramo porogarame yitwa “Bluestacks” muri mudasobwa yawe, igufasha gufungura amaporogarame ya systeme ya android yose aho ava akagera…kanda hano uyifate Bluestacks Windows , naho ku bakoresha Mac OS mwakanda hano BlueStacks Mac mukayifata ku buntu

2.ubundi ufate n’iyi whatsapp ya android.apk kuva hano, uyishyire kuri mudasobwa yawe kuko niyo uri bukoreshe. kanda hano…..WHATSAPP , cg ushakishe “Whatsapp apk” kuri google uyifate aho uyibona.

3.Ensitalla Bluestacks kuri mudasobwa yawe, ubundi ukurikize amabwiriza bari bugende bakwereka y’uburyo washyiramo whatsapp, uyishyiremo uyikuye aho yabitswe kuri mudasobwa yawe, ifite extention ya .apk (irangizwa na ‘ .apk ‘ ) ………ubundi utangire kuyikoresha kuri mudasobwa yawe numara kuzuzamo ibisabwa byose. Cg ufungure progorame ya bluestacks kuri mudasobwa yawe aho yensitaye, ufungure “PLAYSTORE” irimo, ushakishemo “Whatsapp” uyensitare bisanzwe nk’uko ubikora kuri telefone yawe ya android.