Hari igihe uba ufite MODEM imwe kandi ufite za mudasobwa zirenze imwe ushaka gukoreshaho interinete kuri zose……

Ku bakoresha “WINDOWS 7 cg 8” ako kabazo karakemutse, icyo bigusaba ni uko mudasobwa yawe iba ifite ubushobozi bwo gukoresha itumanaho ridakenera imigozi cyangwa mu rurimi rw’icyongereza (WIRELESS CONNECTION) cg WI-FI….

Mudasobwa yawe ibaye ifata WiFi kandi ikorera kuri WINDOWS 7/8/vista wakurikiza ubu buryo butagoye ugakora “WIRELESS connection” yawe ishobora gukoreshwa n’abandi bafite izindi mudasobwa zifata WIRELESS connection

Abakoresha “WINDOWS 7” mukore ibi bikurikira

1.
Kanda kuri “Start” ubundi ukande kuri “control panel”

2.
Kanda “Network and Internet”, ubundi ukande kuri “Network and Sharing Center”

3.
Jya kuri “set up a new connection or network”

4.
Ubundi utoranye ahanditse “Setup a wireless ad hoc……”

5.
Nurangiza ukande kuri “Next” kugeza ubwo bakuzanira aho wandika izina rya “WIRELESS CONNECTION” uba ugiye gukora iturutse muri mudasobwa yawe.

6.
Uyite izina ushaka kuri “Network name”…..

7.
Udashaka ko WIRELESS igira Kode cya ‘password’ urebe ahanditse “security type” ubundi utoranyemo ‘No authentication(open)…’…….naho ushaka kuyiha kode uhitemo WEP cg WEP2 ubundi ahanditse “security key” uhandike izo kode ushaka kugirango wifi yawe ijye ibasaba kode mbere yuko bajya kuri uwo murongo wa wireless yawe ya mudasobwa…

8.
Wemeze ahari “save this network” ubundi ukande ‘Next’ utegereze wireless connection yawe mu gihe irimo gukorwa….nirangira biraba birangiye….

9.
Uhite ujya hahandi kuri “taskbar” yo hasi hamwe ukoresha ujya kuri “Wireless connections” z’abandi urahita uhasanga ya yindi umaze gukora ubundi itari connected uhite uyikandaho ibe connecte urabibwira nuko uri bubone ahanditse “waiting for users”….icyo gihe ushobora gukoresha izindi mudasobwa zibona wireless conection cyangwa terefone zifata WIFI nka Nokia e63, zihita zibona na ya yindi wamaze gukora kuri mudasobwa yawe zikaba zayifata na zo….ku buryo mu gihe washyizeho modem yawe kuri ya mudasobwa iri gutanga wireless connection n’izindi zafashe iyo wireless wakoze zihita zibona “Internet” iturutse kuri ya modem zose zigakoresha Internet iturutse muri ya modem imwe.