Hari ubwo mudasobwa yawe iba iri gukora nabi cyangwa se igenda gahoro kandi bitari bisanzwe, hari nubwo ushobora kuba hari ibyo wahinduye utabizi cg washyizemo indi porogarame bigatuma idakora neza nkibisanzwa, System Restore igufasha kuba wayigarura ku buryo bwiza warusanzwe ukoresha neza ikongera igakora neza utiriwe uforumata machine yawe.
Ubu ni uburyo wakora System Restore ya mudasobwa yawe:

  • #Windows7, Fungura System Restore unyuze kuri Search box ya mudasobwa yawe
  • #Windows8 & 10 nyura kuri Start screen wandikemo “Recovery” nimara kuza uyifungure maze uhitemo ko ushaka gukora “System Restore”
  • Window ya ”System Restore” nimara gufunguka urahitamo “Restore point”; Aha Windows iguha Restore point ushobora gukoresha nkuko bigaragara ku ifoto, cyangwa ugahitamo ko bakwereka izindi nyinshi ushobora kwifashisha wifashishije ahari (Show more Restore points).
  • Umaze guhitamo “Restore point” kanda ahari “Scan for affected programs” aha bigufasha kubona programe ziri buve muri mudasobwa yawe ndetse ukabona na za “drivers” ziri bugarukemo cg ziri butakare.
  • Emeza ko ushaka gukora “System Restore” ukanda “Finish”; ukimara kwemeza haza akandi ka window kagusaba kubyemeza ugakanda “YES” maze igatangira gukora gusubiza mudasobwa yawe kuri iyo taliki, ugategereza ko irangiza. (bishobora gutwara umwanya bitewe na mudasobwa ukoresha)
  • Iyo imaze kurangiza baguha ubutumwa bakubwira ko “System restore yawe yarangiye” ugahita nawe Usuzuma ko mudasobwa yawe yongeye gukora gusubira uko yakoraga kw’italiki uba wahisemo kuri restore point.