Hari igihe ushobora gusiba SMS kuri simcard yawe ariko ukazongera ukayikenera kandi ntaho wayikura…cg se undi muntu hari SMS yasibye kuri simcard ye wenda hari ibyo ashaka kuguhisha… wakoresha ubu buryo bworoshye ukabasha kugarura sms zose zageze kuri iyo SIMCARD ubundi ukazisoma nta kibazo zose.

Icyo bisaba: a)Mudasobwa,
b) Card reader…. (Card reader zigura macye ahantu hose bacuruza ibikoresho byikoranabuhanga wazibona nko kuri 5,000Rwf kumanura.)

1. Ensitara programme zisanzwe zifashishwa mu kugarura ibintu kuri mudasobwa yawe nka SPOTMAU, cg Data Recovery cg “SIM Card data recovery”, cg ‘wondershare data recovery’ etc…. izi nizo wifashisha ugarurura ibintu byawe byari byarasibwe, inyinshi wazibona kuri softpedia.com ukazifata ku buntu.

2. Kura SIMCARD yawe muri telefone uko usanzwe ubikora.

3. Shyira SIM Card yawe mu mwenge umwe ikwirwamo wa CARD READER yawe, ubundi nurangiza uyicomeke kuri mudasobwa ukoresheje umugozi wayo wa USB, icyo gihe mudasobwa izahita ibona iyo card reader irimo simcard ako kanya nka ‘External device’ iyihe inyuguti yayo.

4. Jya aho wensitaye ya programme yawe ya Data recovery ubundi uyifungure hanyuma uhitemo ya nyuguti yahawe Card Reader yawe(Wabireba ukanze kuri ‘My computer’ inyuguti iyihagarariye nka C:, cg E: cg indi yose), ubundi uhitemo ubwoko bwamadosiye ushaka kugarura ubundi ukande “Scan” utegereze iyakuzanire yose…akenshi inagarura na nimero za contactes wasibye kuri simcard cyera.. hamwe na za sms zose zasibwe.

5. Hanyuma programme nirangiza gukora scanning uhitemo ibyo ushaka kugarura ubundi ukande ‘recover’ cg ‘rocover all’, uhitemo aho kubishyira ubundi ubigarure ubisubize kuri simcard yawe bisanzwe.