Hari igihe wisanga ukeneye gupima uburebure cyangwa se ubuso bw’ahantu runaka ariko ukaba utitwaje  ibikoresho byabugenwe nka metero nibindi. Gusa iyo witwaje telephone yawe kuko abenshi tutazisiga, nukenera gukoresha metero cyangwa ubundi buryo bwo gupima uburebure cyangwa ubuso ntuzahangayike ufite smartphone yawe kuko yabikugezaho.

Ubu hakozwe ama applications ya telephone yaba ay’ Android cyangwa iOS agufasha mu gupima uburebure cyangwa ubuso runaka ukoresheje telephone yawe gusa.

Iyambere murizo application ni GPS field area measure iyi ni application igufasha mu gupima ubuso n’uburebure bwagace runaka ukoresheje GPS iyi application ikora muri smartphone za android  ni nziza kandi ntabwo igoye gukoresha. Nubwo ushatse wakoresha Google Maps kugera kuri ibi.

Iyindi yitwa slide measure, iyi nayo ni application igufasha mu gupima uburebure. Uburyo ikora urayicana ubundi ukegereza kukintu ushaka gupima ubundi ugakora slide(ugakurura phone uyikura kuntangiriro yicyo upima ugana kumpera) iyo ubirangije telephone ihita iguha uburebure bwaho telephone yagiye inyura, buba bungana nicyo waruri gupima

Izindi application zagufasha mu gupima uburebure cyangwa ubuso ni

  • Smart measure
  • Smart ruler
  • Ruler
  • AR measure
  • Smart Tools cg Smart Tool Box

Ar measure yo ni application ipima uburebure ariko itandukanye n’izindi kuko yo uburyo ikora ni uburyo butangaje kandi burimo ububanga bwinshi. Iyi application ntago irasohoka ngo ige kw’isoko kuko izakora muri iOS 11 nayo itarasohoka yuzuye kuko iOS 11 ihari ni beta version mugihe full version izaba yaje ar measure nayo izahita isohoka kuko yakorewe iOS 11.

iOS 11 izakora muri iPhone 6s kuzamura.  niba ushaka kureba uko Ar measure izakora reba iyi video