Kuwa gatanu ushize Lee Jae-yong vice president w’ikigo gikomeye gikora ibikoresho by’ikoranabuhanga samsung ari mu maboko y’igipolisi cya korea yepfo.
ni nyuma yuko urukiko rutanze impapuro zo kumuta muri yombi rumaze kubona ibimenyetso bigaragaza ko haba hari amafanga samsung yatanze muri leta ya korea kugirango ibone inyungu zimwe na zimwe, ibi bikaba bifatwa nka ruswa, aya mafaranga akaba abarirwa muri miliyoni 38 z’amadolari.
Nk’uko ikinyamakuru Reuters cyabitangaje, ibi birego bikaba bivugwa ko bifite aho bihurira nuwari President wa koreya yepfo, Madam Park Geun-hye, wahagaritswe kumirimo ye yo kuyobora igihugu mu kuboza umwaka ushize, kuko bivugwa cyane ko yari inshuti magara n’uyu Lee, bigakekwa ko yanamufashaga muri ibyo bikorwa byose
ibi birego bikaba byaragejejwe mu rukiko mu ntangiro zuyu mwaka , muri mutarama gusa bibura ibimenyetso bifatika, nyuma yaho urukiko rwagiye ruhabwa ibindi bimenyetso nyuma nibwo rwahisemo gutanga impapuro zihagarika uyu mugabo.
uyu lee akaba ari umugabo ufite imyaka 48 ukomoka mu muryango ukize cyane wo muri korea yepfo aho samsung ikorera, akaba yaragiye kuri uyu mwanya muri 2014 asimbuye ise umubyara wari wagize ibibazo by’indwara y’umutima.
ariko yaba Lee cyangwa Samsung, bose barahakana bemeza ko ibi birego ari ibinyoma. Akaba ari ugutegereza umwanzuro urukiko ruzafata.