Uko imyaka ishira abantu bagenda bakoresha telephone cyane kuruta ibihe bya mbere. abenshi telephone yabaye ikintu cy’ingenzi mu buzima bwacu, kuko hari ibyo idukorera neza abandi batadukorera. nko kukuririmbira saa sita za nijoro, kandi ikaririmba neza indirimbo ushaka kumva. Abenshi bahise batekereza bati radio. yabikora ariko si ubwoko bwinshi bwa radio watwara mumufuka. dore ko na telephone ifitemo radio muriyo, rero telephone isa nigitangaza kuri twe kandi ni inshuti idasanzwe.
Nkuko rero dukoresha telephone ni nako abazikora babaye benshi. bakora izo benshi dukunda, kandi usanga dutonze imirongo tuzigura iyo hasohotse inshyashya. izo ni iPHONE. iphone ni bumwe mu bwoko bw’amatelephone bukunzwe na benshi kurusha abundi bwoko bwose kw’isi. Ni telephone ntagereranywa ku mikorere yazo ndetse no kwishusho yayo, bituma ikundwa na benshi. Iphone ubusanzwe mu mikorere yayo ikora neza . ariko rero hari ibyo idakora bidatewe nuko itabishobora, ahubwo ari uko abayikoze batabishaka ku mpamvu runaka akenshi usanga ari izubucuruzi.
Ubusanzwe iPHONE ntago ishobora guhererekanya ama photo,video, music nandi matelephone nka android na windows. kubera ko abakoze iphone batifuza ko aba client bayo bashobora guhererekanya ama files na android cg windows kubera impamvu zikurikira.
1. Apple ntishaka ko wakorana na android ngo muhererekanye umiziki kuko itunes yayo ntago yaba ikibonye agaciro nkako ifite ubu.
2. Apple ishaka ko ukunze uko iphone ikora ayigura aho kugirango ayikoreshe ayitiye.
3. Apple ishaka guha akandi gaciro ibicuruzwa byayo nka itunes, apple music.
Mu kinyarwanda baca umugani ngo abahinzi bajya imigambi n’inyoni zijya indi.. abakoze Iphone bakoze uburyo tutazajya dushobora guhererekanya files na android na windows. ariko abahanga muri mudasobwa no gukora ama program ya mudasobwa baricaye bareba icyo kibazo, bahitamo kugikemura bakora application yitwa SHAREit.
iyi ni application yakozwe muri 2012 itangira yitwa anyshare. nyuma iza kwitwa shareit. akarusho ifite nuko ikorana nandi ma program akora akazi nkakayo nka xender nizindi, iyi application ubu yabaye ntagereranywa. kuko ubu ikora muri iphone igafasha iphone guhererekanya ama files nizindi iphone sibyo gusa ahubwo na ANDROID, WINDOWS, ndetse ns mudasobwa. iyo ukoresheje SHAREit ushobora guhererekanya ama video, photo ,music na iphone ukoresha android.
iyi application ushobora kuyikura kuri playstore niba ukoresha android, nahandi hose ukura application muri telephone ukoresha. Wayisanga kuri platforms zose.