Mu magambo yuzuye RANDOM ACCESS MEMORY (RAM)
iyi ni memwari(memory) ifasha mudasobwa gufungura amaporogarame menshi icyarimwe, uko irushaho kuba nini, niko ubushobozi bwo gufungura porogaramme nyinshi icyarimwe bwiyongera kuri mudasobwa, ndetse ikaba ishobora no gufungura porogaramme zifite capacite nini mu kanya gato cyane byihuse nka GAMES(GTA,need for speed underground etc….), AutoCAD, Encarta N’izindi…..
Nuko rero niba ukeneye gukoresha porogarame zifata umwanya munini nka games cg porogarame za architecture na Graphic design, biba byiza iyo uguze Mudasobwa ifite RAM nini ihagije.
iyo ufunguye porogaramme iyo ariyo yose kuri mudasobwa, amakode(instructions) ayigize yose ahita yishyira(loading) muri RAM kugirango abashe gukoreshwa. uko RAM irushaho kuba nini,niko irushaho kugira ubushobozi bwo kwakira code ziturutse muri porogarame nyinshi icyarimwe, hari na RAM ziba ari nto cyane ku buryo kwakira code za porogarane imwe igizwe n’amacode menshi biyinanira kuko iba yuzuye umwanya wayo wagenwe.
RAM zikunze kuza mu ngeri zitandukanye, hari iziba zifite megabayiti 128(128MB) izo ziba ari ntoya ku buryo hari porogarame nyinshi zitafungura,zikunda kuboneka kuri mudasobwa nini zimeze nka Televiziyo(CRT); hakaba izifite 512MB, hakaba izifite jiga imwe(1GB), 2GB, 3GB, 4GB, 6GB,8GB,16GB …………..
bitewe na porogaramme ukeneye gukoresha kuri mudasobwa, ndetse n’umubare wizo ukeneye gukoresha icyarimwe wahitamo kugura mudasobwa ifite RAM ishoboye ako kazi kawe neza, ndetse ushobora no kugura indi RAM irushijeho kuba nini ukayishyira muri mudasobwa yawe ukongera ubushobozi momoire ya mudasobwa yawe.