Kompanyi izwi cyane mwikoranabuhanga cyane cyane mubijyanye no gukora no gucuruza porogaramu za mudasobwa (Computer Softwares) Microsoft igiye gukura kw’ isoko porogaramu ya mudasobwa yayo yitwa Windows 7 guhere kuwa 14 Mutarama 2020. windows 7 ikaba ari ubwoko bwa porogramu zitwa Operating system mucyongereza zikaba zishyirwa muri mudasobwa kugirango iyo mudasobwa ibashe kugira izindi porogaramu ntoya zayijyamo kandi zinabashe gukora kugirango nyiri mudasobwa ayibyaze umusaruro. porogaramu zo mubwoko bwa Operating systems hari nyinshi ariko izikorwa na Microsoft nizo zikoreshwa na benshi kubera uburyo zoroshye gukoresha kandi zikaba zigira nandi ma porogaramu menshi meza . ubundi ubusanzwe mudasobwa zikorwa hambere ntago ari buri wese washoboraga kuba yayigondera muburyo bw’ amafaranga ariko nanone ubumenyi bwo kuyikoresha ntibyari byoroheye buri wese, byasabaga kuba uri umuhanga mubijyanye na mudasobwa kubera ko nta User-interface cyangwa se ahantu horoshye ho kujya ukanda ubundi ibindi bikikora ahubwo zakoreshaga icyitwa comandLine aho wandikaga amagambo azwi adahinduka afite ikintu kizwi akora muri mudasobwa  ukayandika muka dirishya kabaga gasa numukara kajyamo amagambo gusa nta mafoto cg ikindi kitwaga terminal. rero Microsoft yarabyoroheje ikora porogaramu zoroshye gukoresha aho ukanda kucyintu ushaka gukora kikikora. muri izo porogaramu zamenyekanya ninka windows 95, windows XP, windows Vista, windows  7,windows 8, ubu hakaba hagezweho iyitwa windows 10.

dore uko commandline ya mudasobwa zo hambere yabaga imeze

terminal

Windows 7 nimwe murizo porogaramu zakunzwe cyane kubera uburyo igaragara neza ugereranyije niyo yaje isimbura windows vista, irihuta kandi idasaba ubushobozi buhambaye bwa mudasobwa yoroshye gukoresha kandi yari ijyanye nigihe. yasohotse kuwa 22 ukwakira 2009 (22-10-2009). ikaba isaba mudasobwa ifite processor ya 1GHZ kuzamura 1GB RAM na 16Gb Disk space. Microsoft ikaba yaratangaje ko guhera kuwa 14 mutarama 2020 itazongere gusohora izindi prorogramu nka windows7 cg muyandi magambo security updates kubera ko kuyitaho no guhora isohora updates bitwara amafaranga menshi yo guhemba aba enjeniyeri bayikoraho  nibikoresho byinshi kugirango ikomeze ibe ijyanye nigihe cyane cyane muburyo bwu ubwirinzi Microsoft ivuga ko ayo mafaranga yagakwiye kuyakoresha muguhimba utundi dushya na tekinology nshyashya. rero microsoft ikaba ishishikariza abantu bakoreshaga windows 7 kuzamuka muntera (Upgrade) bagakoresha windows 10.

 

Ariko nubwo guhera iyo tariki nta zindi updates zizongera gusohoka ntibivuze ko yo ubwayo izahagarara gukora ahubwo nuko izaba itakibona updates zijyanye nubwirinzi cyangwa se umutekano rero bivuze ko ishobora kwibasirwa naba hackers mugihe babashije kubonamo intege nkeya muburyo ikoze (security holes), Microsoft ikaba yaratangaje ko nkama kompanyi nibigo bya leta bitahita bibasha guhindura ngo bige kuri windows 10 bazakomeza kubaha ubufasha .no kubaha updates za security kuri windows 7 ariko bakajya bishyura amafaranga aruta ayo bishyuraga kugeza muri mutarama 2023 aho nneho bateganya ko windows 7 izahagarara burundu.

 

Ihagarikwa rya windows 7 rikaba rizagira ingaruka kubantu benshi kubera ko kugeza ubu kwisi habarurwa mudasobwa miliyalidi imwe nigice zikoresha Microsoft windows izingana na miliyoni 400 ziracyakoresha windows izarangira muri 2020 . version zizahagarikwa harimo windows7 Starter, Home Basic, Home Premium, Professional, Enterprise, Ultimate. windows 7 ije ikurikira izindi windows zakuwe kwisoko nka windows xp yahagaritwe kuwa 8 mata 2014 nyuma yimyaka 12 iri kw’ isoko nizindi zayibanjirije zagiye zikurwa kwisoko zigasimbuzwa izindi zijyanye nigihe.

Abantu mugikoresha mudasobwa zikoresha windows 7 murashishikarizwa kujya kuri windows 10 kugirango mutazagira ikibazo muhura nacyo mugihe windows 7 izaba yagaritswe no kugirango mudasobwa zanyu zibe zifite ubudahangarwa.