Ubundi Temp Folder iba iri kuri URL(inzira) ya “Username>AppData>Local>Temp “, ushobora gukora inzira ya bugufi yo kuyijyaho utiriwe wirushya uyishakisha mu gihe ukeneye kuyinjiramo, kuko akenshi ntijya igaragara iyo ugerageje kuyishaka unyuze muri folders.
1) Kanda ipesu ry’iburyo rya mouse yawe kuri Desktop
2) Ubundi uhitemo NEW > SHORTCUT
3) Aho gushyira inzira y’igifungurwa uhandike ijambo %TEMP% ubundi ukande kuri NEXT.
4) Ha izina ushaka iyo nzira ya bugufi ikugeza kuri iyo TEMP folder.
5) Ubundi ukande kuri FINISH ube urarangije, urahita uyibona kuri desktop….Uyikandeho ugende usiba ibintu birimo bimwe na bimwe udakeneye bifata umwanya munini Kuri Hard Disk ya Mudasobwa yawe kandi utabikeneye.