Akenshi iyo ushaka gukoresha simcard yindi muri modem itarabugenewe biranga, urugero gukoresha simcard ya MTN muri modem ya airtel ntibijya bikunda, bikagusaba kuyidekoda cg ukajya gukuzamo izo code ukishyura amafaranga; kandi mu byukuri hari uburyo wakoresha bworoshye ugakoresha simcard iyo ariyo yose muri modem yawe imwe.
1.Shyira Simcard iyo ariyo yose Muri Modem (N’iyo yaba atari iy’iyo sosiyete)
2.Porogarame ya modem ishobora kukwereka “Invalid SIM”, cg ibindi bintu, ubyirengagize ubundi ufunge iyo
porogaramme y’iyo modem.
3.Fungura porogarame ya “NOKIA PC SUITE”.
4.Jya kuri “Internet options”
5.ujye kuri “configure” cg ‘Settings-options’ ubundi utoranye modem ushaka kuko zose urahita uzibona kuri list.
6.ukande Next
7.ubundi uhitemo ahanditse “Configure the connection manually” maze wuzuzemo “access point” ya sosiyete y’itumanaho ya simcard uri bube washyize muri modem, ubundi ukande akemezo kuri “OK”
8.barahita bagusubiza inyuma, uhite ukanda ku kamenyetso kerekana “connect” iruhande rw’akamenyetso ka ‘settings’ uteregereze mudasobwa yawe irahita ikoresha interineti ako kanya.
9. Akarusho nuko ibi byanakora ucometseho Telefone yawe ya “NOKIA” irimo internet ikora, bigakunda ako kanya.
NB: Aho mwakura iyo porogarame ya “NOKIA PC SUITE” kubatayifite, mukande hano gusa: DOWNLOAD
Naho abifuza kumenya access points zo gukoresha za sosiyete zitandukanye zikorera mu Rwanda murebere hano:
- MTN: internet.mtn
- TIGO: web.tigo.rw
- AIRTEL: internet