Driver ni agaporogaramme gatuma ibice bya mudasobwa yawe bikora, urugero nk’imbeba(mouse) 🙂 , Keyboard, Ikarita y’amajwi(sound card) n’ibindi bice byose bya mudasobwa yawe, bikeneye ako gaporogarame kugirango bikore umumaro w’abyo….nk’uko Imodoka itagenda idafite umushoferi(driver) ni ko igice cya mudasobwa kitakora kidafite ‘driver’, buri gice cya mudasobwa kigira ‘driver yacyo yihariye……bimwe mu bice bya mudasobwa yawe bishobora kuba bidakora kuberako bibura abatwazi(drivers) z’abyo..
Kureba drivers mudasobwa yawe ibura kora ibi bikurikira
1. kanda ipesu ry’iburyo(‘right click’) ryo ku mbeba(mouse) yawe kuri “MY COMPUTER“.
2.jya kuri ‘Manage‘ ubundi uhitemo “device manager”; urahita ubona ‘drivers’ zose zensitaye muri mudasobwa yawe,iyo ubona yose iriho akabazo gasa umuhondo umenyeko ari driver ibura muri mudasobwa yawe….ubundi abe ariyo ukura kuri website yabugenewe uyishyiremo cg uyensitare….
Gushaka driver zibura kuri interineti
Ubundi ujye kuri website, urugero niba ukoresha Hp, ujye kuri www.hp.com , niba ukoresha dell ujye kuri www.dell.com , niba ukoresha acer ujye kuri www.acer.com etc….. nuhagera ujye kuri “support and download”; ubundi ujye kuri “download drivers”; barahita bakwereka aho kwandika ubwoko bwa mudasobwa yawe(system model) ubundi uyihandike ukande ‘ENTER‘…..drivers zirahita ziza urebemo iyo ubura uyikureho uyensitare…
Ubaye utazi “system model” cyangwa ubwoko bwa mudasobwa yawe wakora ibi bikurikira
1.kanda kuri “start”; ubundi uhite ukanda kuri “Run” cyangwa ukoreshe inzira ya bugufi(shortcut) ya “Windows flag+R”
2.run nifunguka wandikemo “msinfo32” utumenyetso “” tutariho……barahita baguha information za mudasobwa yawe zose….urebe ahanditse ‘system model’ ni bwo bwoko bwa mudasobwa yawe….