Uko iterambere rigenda rigera ku bantu benshi kandi vuba ninako abenshi basobanukirwa na ryo kandi bakifuza kuzanamo udushya bitewe nibyo aba client bakunda. Abantu benshi muri iyi minsi batunze smartphone za Android kandi abenshi bazitunze banaziziho byinshi. Hari byinshi bifuza gukora ariko bitewe nuko system ya Android yubatse ntibabashe kubigeraho. Ariko hari abahanga bamara amasaha menshi yijoro badasinziriye ngo ibyifuzo byacu bibonerwe ibisubizo.

ubundi iyo uguze smartphone ya Android ntago uba ufite ububasha bwo kugira ibintu byinshi wahindura; urugero nkiyo telephone yaka hakazamo amagambo(boot animation) ,guhindura custom ROM,kongera internal memory (ububiko bwa phone) etc.. kugirango ubishobore rero bisaba gukora ibyo bita Rooting
Rooting ni uburyo ukoresha uha telephone yawe ubushobozi kugango ubashe kuba hari ibyo wahindura mu mikorere yayo bikagenda uko ubyifuza.

NB: ku rooting phone bigabanya warranty niba wenda warufite warranty yumwaka phone yawe uyi rootinze ikagira ikibazo ihura nacyo bikaba ngobwa kuyisubiza kuri store irootinz ntago bayemera.

Nyuma yo kumenya icyo ku rootinga aricyo noneho reka turebe uburyo bikorwa
hari uburyo bubiri bakoresha ba rootinga phone: Hari ugukoresha mudasobwa(pc) cg ugakoresha iyo phone ushaka ku rootinga. Ni ukuvuga ugakoresha application ibikora ako kanya.
Mbere yo gutangira banza urebe ko ufite umuriro uri hejuru ya 50% urebe ko ufite na bundles(mega).

Hari ama applications menshi bakoresha ba rootinga, gusa hari azwi kurusha andi kandi akora neza.  Niba ukoresha MTK nukuvuga zino bakunda kwita inshinwa cg se zino zidafite mark zizwi cyane ku rwego rw’isi wakoresha izi applications.

*Kingroot

*Kingoroot

Niba ukoresha zino bakunda kwita Original cg zino zizwi. nka Samsung, HTC, Huawei nizindi koresha

*Framroot

*Kingroot

*Vroot, etc..

Reka dukoreshe kingroot nk’urugero rwo kureberaho uko bikorwa.

1.fungura data u downloading kingroot apk file kuri Playstore, nurangiza ukore install ijye muri telefone yawe.

2.fungura kingroot wamaze gukorera install urahita ubona ko nta root access ifite

3. Kanda aho hari TRY TO ROOT mw'ibara ry'ubururu, phone yawe irahita itangira kurootinga

Irabara nigeza kwijana urabona ako kamenyetso k’icyatsi kakubwira ko ku rootinga byagenze neza .

 

Dore amashusho yuko bikorwa hano hasi!