Aho isi igeze bisa naho ntacyo twakora tutifashishije ikoranabuhanga, ryagiye mubuzima bwacu bwaburi munsi kandi ninako kamaro karyo nukoroshya ubuzima kurusha uko ryasanze bumeze. telephone nikimwe mubikoresho byikoranabuhanga bikoreshwa cyane . dore ko telephone zigezweho (smartphone) usanga zifite burikintu cyikoranabuhanga wakenera kuva kukamaro nyamukuru ka telephone ko guhamagara na kwitaba kukugeza no gupima ubuso bwahantu runaka wifashije telephone yawe ufata mukiganza kimwe. nibyo koko telephone nigikoresho kingenzi mubuzima ninayo mpamvu ubu kwisi abarenga miliyali 3 mubatuye isi batunze izo telephone, bituma nabazikora baba benshi kandi bakanakomeza intambara yo gusiganwa mwikoranabuhanga kugirango bigarurire abakiriya(clients).
Xiaomi ni rumwe munganda zikora ibijyanye nikoranabuhanga rukomeye kandi rukora ibikoresho byiza kandi bifite ikoranabuhanga rigezweho. uru ruganda rubarizwa mumugi wa Beijing. rukaba rukora ama telephone, mudasobwa, programu za mudasobwa, nibindi. rukaba rwaratangiye gukora ibijyanye nama telephone muri Nyakanga 2011 ubu rukaba arirwo ruganda rwambere mugucuruza telephone nyinshi mugihugu cyubushinwa, rukaba nurwagatanu kwisi yose. muruku kwezi kwa gicurasi hari igikorwa cyateguwe na xiaomi cyo kwerekana telephone bakoze yitwa Xiaomi Mi8 ikaba izerekanwa kuwa 31 gicurasi i Shenzhen nkuko umuyobozi mukuru wa Xiaomi Lei Jun yabitangaje . ikaba izamurikwa mubirori byo kwizihiza isabukuru yimyaka 8 ya xiaomi.
iyi telephone yitezwe ko izaba ifite ikoranabuhanga rigezweho kandi ikazaba igaragara neza cyane
xiaomi mi8 yitezwe ko izaba ifite
*octa-core processor
*Snapdragon 845 SoC
*6 GB RAM
*64 GB zububiko (internal storage)
*Android 8.0 (Oreo)
*camera ebyiri zinyuma (2 primary camera)
camera ya xiaomi izaba ifite
20-megapixel, 1.7 aperture kuri camera imwe yinyuma na 16-megapixel ,2.0 aperture kuyindi camera yinyuma. 16-megapixel, 2.0 aperture kuri camera yimbere
bivugwa kandi ko izaba ifite screen(ikirahure) ifite 6.2 inch yo mubwoko bwa OLED, fingerprint, 3300 mAh battery. Akandi gashya ngo nuko ishobora kuzaba smartphone yambere izaba ikoresha uburyo bwa 3D facial recognition .kandi ikaba izasohoka mumabara ane ariyo umukara,ubururu umweru na gold.
iyi smartphone byitezwe ko izaba igura amafaranga 377245 Rwf kuri ifite 6GB RAM 64GB internal storage naho ifite 8GB RAM 128 GB internal storage ni 431155 Rwf.