Gukura kode muri telefone zijyamo simcard ebyiri za ZTE biri mu bintu byoroshye, aya mabwiriza akora ku miyoboro yose nka airtel, mtn, tigo n’izindi waba ukoresha, ku buryo nka telefone yagenewe gukoreshwamo tigo gusa ushobora no kuyikoreshamo mtn bigakunda iyo wakuyemo kode ziba zirimo.

Kora ibi bikurikira…..

Andika *#06# muri telefone yawe ukande “YES“, barahita baguha imibare miremire ya serial number ya telefone yawe. Iyi yitwa IMEI ( International Mobile Equipment Number ), uhite uyandika ku ruhande.

Jya kuri uru rubuga hano http://www.wintechmobiles.com/tools/zte-unlock-code-calculator wandikemo za IMEI zose aho uri bubone ho kuzandika ubundi ukande “ENTER“.

Iratangira ibare, ubundu iguhe kode zo gukoresha muri telefone yawe mu moko abiri:

  • NCK
  • SCK

koporora kode zo muri NCK gusa, ubundi usubire muri telefone yawe wandikemo *983*8284# birahita bizana aho kwandika password, ubundi wandikemo za kode za NCK. Nuzishyiramo neza telefone yawe irahita ifunguka ako kanya ubundi utangire ushyiremo simcard zose wifuza.

IKITONDERWA: Witonde wandikemo kode za NCK neza, nugira akantu na gato wibeshyaho ntabwo telefone yawe iri bufunguke ku yindi mirongo.